Akwiye kuba uwa mbere witaba RIB - Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Sam Karenzi na KNC

Imikino - 19/05/2025 12:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Akwiye kuba uwa mbere witaba RIB - Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Sam Karenzi na KNC

Sam Karenzi yatangaje ko niba abantu bose barebwa n'amategeko, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) akwiye kwitaba Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, bitewe n'amagambo yatangaje aho yagereranyije abanyamakuru ba siporo na [Léon] Mugesera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo nyiri Radio & TV 1 akaba n'Umunyamakuru wayo, Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bari mu batumye abafana bateza imvururu ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC wahagaritswe utarangiye. Ni umukino wahagaritswe utarangiye kubera imvururu zatewe n'abafana bagaragaje ko batishimiye imisifurire.

‎‎Ati: "Ndashaka mbabwire ikintu kimwe, abanyamakuru dufite uruhare rukomeye mu gutuma ibintu byabaye biba, kugumura abaturage kubera iki? Numvise ubukangurambaga bwakozwe n'itangazamakuru numva agahinda karanyishe. N'abakora iperereza ibi nabyo mugomba kubirebaho kubona itangazamakuru rimara icyumweru rivuga ukuntu Rayon Sports izibwa".

‎‎Yavuze ko abafana bagiye kureba umukino bagendera ku byari byatangajwe n'abanyamakuru ndetse ko ibyabaye mu mukino nta bidasanzwe. ‎Ati: "Abaje kureba umupira baje bagendera kuri ibingibi twebwe itangazamakuru dusa n'aho twabashyizemo dusa n'aho turimo kubategura kuzakora imvururu. Itangazamakuru twishe umupira ku rwego rwo no kwangiza abafana.

‎Icyabaye mu mukino nta kidasanzwe biriya twe twarabibonye iyo uza kubona se indi mikino yabaye ariko ntabwo byari gutuma ibintu bifata ruriya rwego iyo aba baturage bataza barozwe n'itangazamakuru ryacu, ntabwo ibi bikunda ntabwo iki ari igihugu cyo gukiniramo. Turimo turareba abo mu mupira gusa, ariko twebwe nk'abatangariza abantu ibintu".

‎‎KNC yavuze ko ibyakozwe n'abafana abishyira ku icengezamatwara ryakozwe n'abanyamakuru ndetse anagereranya abanyamakuru ba siporo na Leon Mugesera wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. ‎‎Ati: "Ibyo abafana bakoze ndabishyira ku icengezamatwara navuga yakozwe n'itangazamakuru mvuga rimaze guta umurongo rimaze guhinduka ico." 

‎"RIB nimpamagara nditaba, ibyabaye mbere y'uyu mukino ntaho bitandukanye n'ibyakozwe na [Leon] Mugesera. Niba koko dukorera mu gihugu gifite umurongo, ibi na byo bigomba guhinduka. Bamwe iki gihugu twakiguze amaraso ntabwo ari ukuza umuntu akabyimba amatama agakora ibintu biri ahongaho gusa".

‎‎Nyuma y'ibyatangajwe na KNC wanenze itangazamakuru rya siporo, nyiri SK FM akaba n'Umunyamakuru kuriyo mu kiganiro Urukiko rw'ikirenga, Sam Karenzi, yavuze ko KNC akwiye kwitaba RIB niba abantu bose barebwa n'amategeko bitewe n'ibyo yatangaje agereranya abanyamakuru ba siporo n'uwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎Ati: "KNC ni umunyamakuru nkatwe twese ntabwo ari umuyobozi, ntabwo ari Scovia [Mutesi] cyangwa undi muyobozi wacu. KNC afite radiyo nk'abandi bose bazifite, KNC ni umufana wa Gasogi United akaba na Perezida wayo ubundi akabihuza n'itangazamakuru nk'akazi ke. 

‎Niba koko abantu bose barebwa n'amategeko, akwiye kuba uwa mbere witaba RIB agasobanura uburyo abanyamakuru ba siporo ashobora kubafata akabagereranya n'abantu bakoze Jenoside, niwe wa mbere ukwiye kwitaba RIB agasobanura ibyo bintu.

Ntabwo ndi Umuvugizi w'abanyamkuru ariko ndiwe, AJSIPORO hakwiye itangazo ryanyu ryamagana ibi bintu ntabwo dukeneye ko abatwumva badushyira mu gatebo kamwe n'abakoze Jenoside. Ntabwo KNC ari we wenyine ufite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo kuri siporo yo mu Rwanda".

‎‎Yavuze ko KNC atari we wera muri siporo ku buryo yahita umurongo. Ati: "Ntabwo KNC ari we muntu wera muri iyi siporo ku buryo ari we muntu ukwiye kuyiha umurongo ntabwo KNC ari we ukunda igihugu cyangwa siporo y'igihugu kurusha twese Abanyarwanda, ntabwo KNC akwiye kugereranya Abanyamakuru ba siporo n'abakoze Jenoside". Yavuze ko KNC atari we ukwiye kubigisha ibyo bakora kuko atabibarusha. 

Sam Karenzi yavuze ko KNC agomba kwitaba RIB niba abantu bose barebwa n'amategeko

Ntabwo ari ubwa mbere Sam Karenzi ateranye amagambo na KNC

Mu ntangiriro za 2024 aba bombi bateranye amagambo bivuye ku iseswa rya Gasogi United ryari ryatangajwe na KNC.  Ni impaka zatangiye kuva KNC yatangaza ko atishimiye ibibera mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, bityo ko afashe icyemezo cyo kuwukuramo ikipe ye bwite.

Uyu mwanzuro ntiwavuzweho rumwe by’umuwihariko mu itangazamakuru cyane cyane kuri Fine Fm bamuhamagaye mu kiganiro bagashyamirana cyane. Mu buryo bwisanzuye KNC yongeye kugaragara imbere y’itangazamakuru, yikoma abanyamakuru bavuze ko Gasogi United FC yagize uruhare mu mikorere mibi y’ibindi bigo bye.

Ati: “Reka mbonereho gusubiza abari kuvuga ubusa ngo ikipe yamunaniye. Yamunaniye se hari uwagutumiye ngo uze kuyifasha? Abo babivuga bashobora no kuba batazi n’ifaranga iryo ari ryo. Barimo barasakuza kugira ngo babone ubusa bwa YouTube, ndagira ngo mbibabwire nta waje kumuganyira nta n’uwasibye imyitozo ibyo babyumve.”

Mu nkuru ducyesha IGIHE, KNC yakomeje agira ati: “Rero abantu bage batera ibipfuntsi aho bashyikira. Biriya nabyita nko kwisimbukuruza. Ni nko kubona urukwavu rujya mu gitaramo cy’intare. Ibi ni iby’abantu banini bashoboye, ntabwo ari League y’umwana ujya kwasamira ubusa.”

Yogeyeho ko mu gihe cyo gutangiza Gasogi United hari abamubwiye ko itazamara imyaka y’imikino itanu, ngo ariko ababivugaga ni bo bari kuvuga menshi mu gihe kitari icya nyacyo, ati “uwo ntabonye ku kiriyo cya mama sinzamubone ku kiriyo cy’ihene yanjye.”

Sam Karenzi yavuze ko KNC yagize ikimwaro ku bikorwa yakoze ndetse anafite uburenganzira busesuye bwo kugira icyo abivugaho. Ati “Ikimwaro ko ugihinduyemo umujinya? Ntabwo ujya ubona abagabo bataha batahashye bakirakaza kugira ngo batababaza impamvu batahashye bigize intare? Gukena si ingeso ariko nibaza ko urwego turiho na we yarubayemo. Wenda bishobora kutihuta nk’uko we byihuse ariko natwe tuzagerayo.”

Karenzi yasembuwe na mugenzi we bakorana ikiganiro, Muramira Regis, wamuhishuriye ko hari ibiganiro bicukumbuye KNC azamukoraho bigaragaza ko ari mu bishe ruhago y’u Rwanda. Ati “Ajye avugira hariya [Radio&TV1] nanjye mvugire aha. Akore ‘Operation’ nkore indi.

Uzamumbwirire uti 'nta bwoba na buke' nushake uzamare umwaka. Ibyinshi uzabihimba kuko ntabihari. Nonese yica umupira ate ntaho ahuriye na wo? Ariko njye nzavuga ibiri byo. Ntabwo njye ndya iwe, ntabwo musenga. Ntiyakabaye ahubwo yicarana na Hadji [Mudaheranwa Yusuf] bakaganira.”

“Maze imyaka 15 ndi mu itangazamakuru, nta n’igiceri ndasaba KNC cyangwa ngo akimpe ku bushake bwe. Sinumva ukuntu nabaho ndi ku magi kuko KNC afite amafaranga. Ibyo nabona birantunze n’umuryango wanjye. Ibyo nakora nemeranya na byo, nababara azage mu nzego izo za RMC zirahari. Nshobora kuba ndi umukene nkabaho neza kumurusha.”

Gusesa Gasogi United byatewe no ku ba KNC atarishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko arambiwe "umwanda uri mu mupira w’amaguru" ndetse atazongera gushora imari muri ruhago y’u Rwanda.

Muri ibyo bihe abakinnyi b’iyi kipe basabwe gukora imyitozo bashishikaye, mu gihe Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryavugaga ko itemerewe gusiba imikino ya Shampiyona kandi itarasubizwa ku cyemezo cyayo cyo gusezera.

KNC akunze kugaragaza ko hari byinshi byo gukosorwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...