Mu matora ya 2024 mu Rwanda, amakuru yazaga imbere mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ni ayavugaga kuri Perezida Paul Kagame n’umuryango we.
Ibi birumvikana kuko yari mu biyamamaza kandi yabashije kwegukana intsinzi y'umwanya w’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.18% nk'uko byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kuri uyu wa Kane ubwo hatangazwaga amajwi y'agateganyo.
Ubwo narimo ndeba amakuru mu bihe byo kwiyamamaza, nabonye ikiganiro cyihariye Ange Ingabire Kagame yagiranye na Brent Rivera kuri YouTube, ariko ngira n’amatsiko yo kumenya kurushaho uyu musore baganiraga.
Natunguwe no gusanga ari umuntu wamaze kwigarurira imitima ya benshi, aho benshi bifuza kumumenya. Nafashe umwanzuro wo gutegura inkuru igaruka kuri Brent Rivera dore ko mu buryo bw’amashusho ari we wabashije kugirana ikiganiro bwa mbere na Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Kagame.
Brent Austin Rivera
yabonye izuba kuwa 09 Mutarama 1998. Ni umunyamerika umaze gushinga imizi mu itangazamakuru akora yifashishije murandasi aho yagwije abakunzi ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, TikTok
na YouTube.
Afite inkomoko muri
Mexico na Italy. Yavukiye muri California, akaba afite mushiki we witwa Lexi na we
uri mu bamaze gushinga imizi mu gukoresha murandasi ndetse kenshi bagaragara bari kumwe
mu bikorwa binyuranye. Afite kandi bakuru be babiri.
Brent Austin Rivera yatangiye
kugaragaza urukundo rwo gukina filime ubwo yari akiri umwana muto, atangira kwitabazwa mu mashusho yo kwamamaza n’ibindi biganiro binyura kuri Televiziyo.
Yaje gutangira gukoresha imbuga nkoranyambaga ku rwego rwo hejuru nubwo yari akiri muto. Mu zo yakoreshaga cyane harimo Instagram na Snapchat. Mu gihe gito cyane yari amaze kugeza abarenga ibihumbi 600 bamukurikira kuri Instagram, hari muri 2015.
Nubwo yari amaze kuba icyamamare muri Amerika, nta makuru Se yari abifiteho kugeza ubwo bigeze
kujyana kureba umukino wa Hockey agatungurwa no kubona umusore we Rivera ari icyamamare ku rwego rwo hejuru.
Rivera ni umwe mu batangije
Amp Studios akanaba Umuyobozi Mukuru wayo. Iyi ni kompanyi ifasha abanyempano batandukanye. Muri 2020 yabashije kugeza kuri Miliyari 10 z’abamukurikira ku mbuga
nkoranyambaga buri kwezi.
Uwitwa Matt Levine ni umwe mu
bafatanyabikorwa ba Rivera, intego yabo nyamukuru akaba ari ukuba igicumbi cy’itangazamakuru
rigezweho ryifashisha murandasi. Mu mwaka wa 2021, Rivera yatangije Podcast yise ‘So
Relatable’.
Uyu musore afite izina rikomeye muri Amerika no ku Isi dore ko ku rubuga rwa Instagram akurikirwa na Miliyoni 23.2 (Followers) naho kuri YouTube akaba akurikirwa na Miliyoni 32.1 (Subscribers).
Wongeyeho n’izindi mbuga nka Tik Tok, Twitter na Snapchat, uyu
musore w’imyaka 26 y'amavuko akurikirwa n’abasaga Miliyoni 60, kandi
biyongera umunsi ku wundi kubera ubudasa bwe.
Uyu musore ukiri muto cyane yegukanye ibihembo mpuzamahanga bitandukanye birimo na MTV Music. Ubutunzi bwe bubarirwa muri Miliyari zigera kuri 16Frw.
Brent Rivera ari mu basore bamaze kugera kuri Miliyoni 12 z'amadorali [Agera kuri Miliyari 16Frw]
Akurikirwa na Miliyoni zisaga 60 ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane kuri Instagram na YouTube ni ho afite abakunzi benshi
Yatangiye kugaragaza urukundo rwo gukunda ibijyanye no gukina filime akiri muto
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE BRENT RIVERA YAGIRANYE NA ANGE KAGAME