Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda,
Tom Close yasobanuye ko igihe benshi batari bazi ubushobozi bwa The Ben, we
yari amaze kububona ndetse akizera ko uwo musore yari afite impano idasanzwe
yari ikeneye gusa umuntu uyimufashamo.
Uyu muhanzi yavuze ko umubano we na
The Ben utari uw’akazi gusa, ahubwo ko ari ubuvandimwe bwubakiye ku gufashanya
kuva bakiri abasore batangiye urugendo rw’umuziki.
Ati: "Ben ni umuvandimwe
wanjye. Buriya ukuguru kumwe ntabwo kwagenda. Ni yo mpamvu Imana yaduhaye
amaguru abiri. Kumwe gufasha ukundi, ukundi kukakwishingikirizaho kukajya
imbere. The Ben ni umuntu twamenyanye twese tugisa nk'aho turi hasi."
Tom Close yavuze ko mu gihe
yatangiraga kumenyekana, yahaga The Ben amahirwe yo kumufasha mu ndirimbo ze,
nubwo icyo gihe abantu benshi batari bazi ko amajwi bumvaga ari aye.
Ati: "Njyewe ndakora
aramenyekana abigizemo uruhare, kuko zimwe mu ndirimbo natangiriyeho ijwi rye
ryumvikanagamo abantu batanabizi ko ari we. Igihe cye cyarageze, kuko njye nari
nzi impano ye, kandi ntekereza ko nari nyizi kurusha uko we yari ayizi."
Mu byo yibuka cyane muri urwo
rugendo, Tom Close yavuze ko kwemeza The Ben kujya muri studio no gukora
indirimbo ye ya mbere bitari ibintu byoroshye. Avuga ko byamusabye kumusunika
inshuro nyinshi, kugeza ubwo yemeye gutangira gufata umuziki nk'umwuga.
Ati “Nibuka ko twagiye dushwana
kenshi yanga kujya muri 'studio', akora indirimbo bwa mbere bwasabaga n'aho
byabaye intambara, icyo gihe rero navuga ko Imana ishobora kuba yaranshyize mu
buzima bwe kugirango musunike atangire ariko impano yo yari afitite, ibikorwa
byose yakoze n'impano ye, kandi nanjye yaramfashije mu gihe yari
ataramenyekana."
Aya magambo ashimangira ibyo The
Ben na we yagiye agarukaho mu bihe bitandukanye, aho yakunze kuvuga ko Tom
Close ari umwe mu bantu bamubereye inkingi ikomeye mu ntangiriro z'urugendo rwe
rw'umuziki.
Ubucuti bwabo bwarushijeho gukomera
nyuma yo gukorana indirimbo "Thank You", yabaye imwe mu ndirimbo
zakunzwe cyane ndetse ikomeza kuba ikimenyetso cy'umubano udasanzwe bafitanye.
The Ben yanageze aho ahitamo Tom
Close nk'umuntu w'imena we (Parrain), agaragaza uburyo amufata nk'umwe mu
bamubereye umusingi mu buzima bwe bwa muzika.
Amateka yabo atangira mu mwaka wa
2007, ubwo Tom Close yatangiraga gukorana na The Ben. Mu myaka yakurikiyeho ya
2008 na 2009, The Ben yakundaga kujya aherekeza Tom Close mu bitaramo byabaga
muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, amufasha kuririmba mbere y'uko na we
atangira kumenyekana ku giti cye.
Icyo gihe, kubera uburyo
bahoranaga, hari n'abibwiraga ko bombi ari abavandimwe, ibintu byakomeje
gukwirakwizwa n'itangazamakuru ryo muri iyo myaka.
Uyu munsi, bombi ni bamwe mu
bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda. Nubwo buri wese yubatse
amateka ye, amagambo ya Tom Close agaragaza ko inyuma y'intsinzi ya The Ben
harimo urugendo rurerure rwubakiye ku kwizerana, gufashanya no kubona impano
y'undi mbere y'uko isi yose iyibona.

Tom Close yatangaje ko yamenye impano ya The Ben mbere y’abandi, ibyatumye yiyemeza kumushyigikira

Tom Close ashima The Ben kuba yarumvishije inama ze, kandi yishimira ibikorwa amaze kugeraho mu myaka 19 ishize ari mu muziki
