Akora imbabura zikoreshwa n’amashanyarazi zishobora no gucomekwaho telefoni

Utuntu nutundi - 08/08/2016 2:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Akora imbabura zikoreshwa n’amashanyarazi zishobora no gucomekwaho telefoni

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugabanya amakara bakoresha bacana, Twizeyimana Phocas yakoze imbabura ifite umwihariko wo gucomekwa ku mashanyarazi ariko ikaba inafite ibindi yihariye.

Hagati ya 2010 na 2012 nibwo Twizeyimana yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ASPESKA riherereye mu Karere ka Rwamagana , umurenge wa Karenge ari naho Twizeyimana akomoka. Icyo gihe yigaga ishami rya ‘Informatique’. Ntiyabaga mu kigo ahubwo yigaga yicumbikira. Kugura amakara , kugorwa no gufatiriza imbabura  no kuba ibiryo byaratindaga gushya ngo niho yakomoye igitekerezo cyo gukora imbabura nk’izo ari gucuruza ubungubu.

Muri 2010 nibwo yagize igitekerezo cyo gukora imbabura idatwara amakara menshi ariko inacomekwa ku muriro. Kuko ntabushobozi yari afite, yabanje kujya azigama amafaranga yakuraga mu gakanika telefoni , televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Atangira gukora bwa mbere izi mbabura yise’ Indakemwa cooking stove’, yahereye ku bihumbi ijana(100.000 FRW) ariko ubu avuga ko bimaze kumugeza ku mutungo nibura wa miliyoni eshatu(3.000.000 FRW) mu myaka 3 ishize atangiye ubucuruzi ku buryo bweruye. Mu myaka 3 ibanza(2010-2013), Phocas avuga ko yabanje kwiga neza uburyo yanoza umushinga we , gukemura imbogamizi no kwita ku gukemura ibibazo imbabura ze zazagira, bityo akabona kwagura isoko.

Imbabura ze zigabanya ibicanwa ku kigero cya 70%, zigakoresha umuriro wa 500 FRW mu mezi 3

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com ubwo twamusangaga muri imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo kuva tariki 27 Nyakanga 2016, Twizeyimana yaduhamirije ko imbabura ze zigabanya amakara umuntu yari asanzwe akoresha ku kigero cya 70 % kuko mu gucana hifashishwa incenga z’amakara gusa. Izi mbabura ziba zifite umugozi bacomeka ku muriro, ndetse n’aho ukanda igihe ugiye kuyikoresha(Switch). Twizeyimana akomeza avuga ko zikoresha umuriro w’amafaranga Magana atanu(500 FRW ) nibura mu mezi 3 .

Nubwo hari benshi bagiye bakora Imbabura nk’izi zicomekwa ku muriro, Twizeyimana avuga ko ize zifite umwihariko wo kuba zifite imigozi ikomeye(charger) nk’iya mudasobwa ndetse  imbere zifitemo ‘bobine’ na regulateur ituma  umuriro iyo ubuze itangirika. Kuzifatisha bitwara amasegonda icumi naho amazi angana na litiro 5 ziyabiza mu minota 5.

Ku muntu udafite amashanyarazi Twizeyimana amushyiriraho batiri ya ‘Onduleur’ cyangwa iya moto igakoreshwa iminsi 5 itaracomekwa ku muriro. Irindi koranabuhanga  imbabura ze zifite ni uko ashobora gushyiriraho umukiriya umwanya wa ‘USB’ ku mbabura zibika umuriro bityo akaba yahifashisha yongeramo umuriro muri telefoni ndetse ngo anashobora gucomekaho itara ritanga amashanyarazi , rikamurika aho imbabura iri mu gihe ntamatara ahasanzwe.

Ati " Ku bantu badafite umuriro, iyo anteguje mbere akansaba ko nazamushyiriraho aho azajya acomeka telefoni, mushyiriraho umwanya wa USB, wamushirana muri telefoni akayicomekaho. Icyo gihe batiri mba narashyizemo ikora nka Power bank."

Imbabura y’umwanya umwe igura 25.000 FRW , izindi igiciro kigahinduka  bitewe n’imyanya umukiriya ashaka uko ingana. Kubera kuyishimira, Phocas ahamya ko uyiguze amurangira byibuze abandi bakiriya 5. Phocas anavuga ko atanga garanti y’amezi 5, ikibazo cyose imbabura yagira akagikemurira ubuntu.

Twizeyimana avuga ko ubu bumenyi afite ari  ubushakashatsi agenda akura ku rubuga rwa ‘Google’ no kwegera abandi bagenzi be b’aba ‘Techniciens’ ariko akaba anateganya kuzasubukura amasomo ye akiga na kaminuza.

Kugeza ubu imbabura ze ziboneka mu Ntara y’Iburasirazuba ariko akaba ateganya kwagurira ibikorwa bye mu gihugu hose cyane cyane ko  umushinga we avuga ko ateganya kuwukora nk’uruganda, akawagurira mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba  kuko kugeza ubu abantu 15 bo muri  Tanzania bamaze kumugurira imbabura naho muri Uganda  ngo amaze kugurirwa n’abantu 7.

Hari inama agira abigira kubona akazi

Inkuru nk’izi tuzikora tugamije gutinyura urundi rubyiruko kwihangira umurimo tubereka bagenzi babo bamaze kugira icyo bageraho nyamara batarahereye ku bya Mirenge.

Avuga ku banyeshuri biga bagamije gusa kuzashaka akazi, Twizeyimana yabasabye kudakomeza iyo mitekerereze ahubwo bakanateganya ko bazakabura, bakihangira umurimo.

Ati « Isi ihinduka buri munsi. Iyo utekereza ngo ndi kwiga nzabona akazi, jya umenya ko hari n’abandi babitekereza. Niyo kabonetse kaba gakenewe na benshi , siko mwese muzakabona ari nayo mpamvu ukwiriye kureba ikibangamiye abanyarwanda n’uburyo wabikemura ukurikije ubushobozi bwawe. Nibwo uzasanga wihangiye umurimo kandi ukazakugeza  kucyo wifuza cyose.

Imbaura 1

Imbabura zikorwa na Twizeyimana zicomekwa ku muriro. Mu kaziga urahabona aho ukanda ugiye gutangira kuyikoresha

Imbabura y'imyanya 2

 Imbabua 3

Imbabura 4

Uko imyanya yiyongera ninako igiciro kiyongera

Iri kwaka

Uku niko incenga z'amakara ziba zaka ku mbabura zikorwa na Twizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...