Akon yavuze ko ubuzima bwari bworoshye igihe yari afite abagore benshi

Imyidagaduro - 30/04/2026 7:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Akon yavuze ko ubuzima bwari bworoshye igihe yari afite abagore benshi

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Sénégal ariko uba muri Amerika, Akon, yongeye guteza impaka ku mibanire y’abakundana nyuma yo gutangaza ko ubuzima bwe bwari bworoshye kurushaho igihe yakundanaga n’abagore benshi icyarimwe.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ‘The Shade Room’, aho yagarutse ku buzima bwe bwite n’imibanire ye mu bihe bitandukanye.

Uyu muhanzi w’imyaka 53 y’amavuko, usanzwe azwiho gushyigikira igitekerezo cyo gushaka abagore benshi (polygamy), yavuze ko mu bihe byashize, ubwo yari afite abagore benshi bamuzengurutse, ubuzima bwe bwari bworoshye kurusha uko bimeze ubu ari kumwe n’umugore umwe gusa.

Yagize ati “Ubuzima bwanjye bwari bworoshye cyane igihe nari mfite abagore benshi banzengurutse impande zose, ariko kuba ndi kumwe n’umugore umwe gusa biragoye cyane.”

Aya magambo ya Akon aje akurikira amakuru yatangajwe mu mezi make ashize, avuga ko umugore we Tomeka Thiam bari bamaranye imyaka 28 bashakanye, yatanze ubusabe bwa gatanya, ashingiye ku kutumvikana gukomeye.

Muri iki kiganiro, Akon yasobanuye ko kuba mu mibanire n’abagore benshi byamuhaga ituze runaka n’ubworoherane mu buzima, agaragaza ko kuba uri kumwe n’umuntu umwe bishobora kuzana igitutu kinini ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Nubwo yavuze ibi, ubwo yabazwaga ku buzima bwe bw’ubu n’umubare w’abagore ashobora kuba akundana na bo muri iki gihe, yahisemo kubihisha, abivuga mu buryo busetsa agira ati: “Nahagaritse kuvuga kuri byo, byanshyira mu bibazo.”

Aya magambo ya Akon yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bemera ibitekerezo bye ku mibanire ishingiye ku gushaka abagore benshi, mu gihe abandi babinenga bavuga ko bidahuye n’indangagaciro z’iki gihe.

Ibi kandi byongeye gutuma hibazwa byinshi ku ruhare rw’imibanire mu mibereho y’ibyamamare, ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku buzima bwabo bwite n’umuryango.

Akon ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki wa R&B na Hip-Hop ku isi, aho yigaragaje cyane mu myaka ya 2000 kugeza mu ntangiriro za 2010.

Yatangiye kumenyekana mu 2004 ubwo yasohoraga album ye ya mbere Trouble, yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nka “Locked Up” na “Lonely”, zamuhesheje kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Iyi album yamufunguye imiryango yo gukorana n’abahanzi bakomeye no kwinjira mu ruhando rw’abahanzi b’imbere muri Amerika no ku isi.

Mu 2006 yasohoye album ya kabiri yise ‘Konvicted’, yarimo indirimbo zakunzwe nka “Smack That” yakoranye na Eminem na “I Wanna Love You” yakoranye na Snoop Dogg. Iyi album ni yo yamushyize ku rwego rwo hejuru cyane, imuha ibihembo byinshi n’amahirwe yo gukorera ibitaramo hirya no hino ku isi.

Yakomeje gutsinda ku isoko ry’umuziki mu 2008 asohora Album ‘Freedom’, irimo indirimbo nka “Right Now (Na Na Na)” na “Beautiful”, yakoranye na Colby O'Donis na Kardinal Offishall.

Uretse kuba umuhanzi, Akon yanabaye umucuruzi n’umushoramari ukomeye mu muziki, aho yashyizeho inzu ifasha abahanzi ya Konvict Muzik, yafashije kuzamura amazina y’abahanzi nka Lady Gaga mu ntangiriro z’urugendo rwe.

Nyuma y’aho, yagabanyije umuvuduko mu gusohora indirimbo nyinshi, yibanda cyane ku bucuruzi n’imishinga y’iterambere muri Afurika, harimo n’umushinga wa “Akon City” n’ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage batayafite.

Muri rusange, Akon asigaye afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’uwubatse izina rikomeye rihuza umuziki n’ubucuruzi.

Akon yavuze ko ubuzima bwe bwari bworoshye igihe yari afite abagore benshi, ashimangira ko kubana n’umugore umwe bimugora kurushaho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...