Akon yatangaje ko yigiye kuri Eminem kumenya gukoresha igihe neza

Imyidagaduro - 16/10/2026 6:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Akon yatangaje ko yigiye kuri Eminem kumenya gukoresha igihe neza

Umuhanzi Akon yatangaje ko yatunguwe no kubona uburyo umuraperi Eminem akora umuziki yubahiriza amasaha y’akazi, akava muri studio saa 17:00 zuzuye, ibintu byamwigishije gucunga neza igihe no gushyira umuryango we mu mwanya w’ingenzi.

Akon yavuze ko mbere yaho yari asanzwe amara amasaha menshi muri studio akora umuziki, rimwe na rimwe akaharara ijoro ryose, kuko yatekerezaga ko gukora amasaha menshi ari byo byonyine byatuma umuhanzi agera ku ntsinzi.

Icyakora, ubwo yakoranaga na Eminem, yatunguwe no kubona ko uyu muraperi afite gahunda ihamye y’akazi. Yageraga muri studio, agakora, agafata umwanya wo kurya saa sita, hanyuma agataha saa 17:00 zuzuye, atitaye ku kuba abandi bagikomeje gukora.

Mu kiganiro Akon yagiranye na radiyo Hot 97 – Ebro in the Morning, ubwo yagarukaga ku mikoranire ye na Eminem mu gukora indirimbo Smack That.

Akon yavuze ko byamugoye kubyiyumvisha, kuko atari yakamenyera kubona umuntu ava muri studio abandi bagikora. Yaribajije ati: “Agiye mu rugo koko kandi twe tugikora?”

Ibyo byatumye Akon asubira mu byo yakoraga, atangira kwibaza niba kumara ijoro ryose muri studio byari ngombwa kugira ngo agere ku musaruro mwiza. Yaje gusobanukirwa ko kumara igihe kinini ku kazi bitavuze ko byanze bikunze uba wakoze byinshi cyangwa neza kurushaho.

Ibyo yabonye kuri Eminem byamufashije guhindura imyumvire ku micungire y’igihe, amenya ko bishoboka gukora umuziki neza, ukagera ku ntego zawe, ariko nanone ukabona umwanya uhagije wo kwita ku muryango wawe.

Iyi nkuru igaragaza ko gutsinda mu muziki, kimwe no mu zindi nzego, bitagomba gushingira gusa ku masaha umuntu amara akora, ahubwo ko no kugira gahunda, gukoresha neza igihe no gushyira mu gaciro hagati y’akazi n’ubuzima bwite ari ingenzi.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...