Akon yavuze ko mbere yaho
yari asanzwe amara amasaha menshi muri studio akora umuziki, rimwe na rimwe
akaharara ijoro ryose, kuko yatekerezaga ko gukora amasaha menshi ari byo
byonyine byatuma umuhanzi agera ku ntsinzi.
Icyakora, ubwo yakoranaga
na Eminem, yatunguwe no kubona ko uyu muraperi afite gahunda ihamye y’akazi.
Yageraga muri studio, agakora, agafata umwanya wo kurya saa sita, hanyuma agataha
saa 17:00 zuzuye, atitaye ku kuba abandi bagikomeje gukora.
Mu kiganiro Akon yagiranye
na radiyo Hot 97 – Ebro in the Morning, ubwo yagarukaga ku mikoranire ye
na Eminem mu gukora indirimbo Smack That.
Akon yavuze ko byamugoye
kubyiyumvisha, kuko atari yakamenyera kubona umuntu ava muri studio abandi
bagikora.
Ibyo byatumye Akon
asubira mu byo yakoraga, atangira kwibaza niba kumara ijoro ryose muri studio
byari ngombwa kugira ngo agere ku musaruro mwiza. Yaje gusobanukirwa ko kumara
igihe kinini ku kazi bitavuze ko byanze bikunze uba wakoze byinshi cyangwa neza
kurushaho.
Ibyo yabonye kuri Eminem
byamufashije guhindura imyumvire ku micungire y’igihe, amenya ko bishoboka
gukora umuziki neza, ukagera ku ntego zawe, ariko nanone ukabona umwanya
uhagije wo kwita ku muryango wawe.
Iyi nkuru igaragaza ko
gutsinda mu muziki, kimwe no mu zindi nzego, bitagomba gushingira gusa ku
masaha umuntu amara akora, ahubwo ko no kugira gahunda, gukoresha neza igihe no
gushyira mu gaciro hagati y’akazi n’ubuzima bwite ari ingenzi.
