Akon yavuze ko yigeze kwishyurwa amafaranga menshi cyane, agera kuri miliyoni z’amadolari, kugira ngo aririmbe mu birori by’umuryango w’abaherwe. Uyu muhanzi yahagurutse yiteze ko agiye gukora igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abantu benshi, ariko agezeyo asanga mu cyumba harimo abantu batatu gusa.
Igitangaje kurushaho ni uko umukobwa wo muri uwo muryango yasabye Akon kumuririmbira indirimbo ye yamamaye yitwa “Lonely” inshuro nyinshi. Yavuze ko yamaze hafi amasaha abiri asubiramo iyo ndirimbo, mu gihe uwo mukobwa yishimiraga kuba ari kumva umuhanzi w’icyamamare amuririmbira ku giti cye.
Nubwo Akon yari yahawe amafaranga menshi kuri icyo gitaramo, yavuze ko ibyo byamubayeho byamubereye isomo rikomeye ry'uburyo umuhanzi ashobora gufatwa mu bitaramo byihariye.
Aho kumva ko ari umuhanzi w’icyamamare uri kuririmbira abafana, Akon yumvise asa n’umuntu ukize cyane washoboraga gutumirwa igihe cyose abishakiye, agakorera abantu ibirori by'imyidagaduro ikorwa mu buryo butari rusange.
Iyi nkuru yongeye gutuma abantu bibaza ku bijyanye n’ibitaramo byihariye bikorerwa abantu bafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga menshi. Ikibazo gihari ni ukumenya niba amafaranga menshi yakabaye impamvu ituma umuhanzi yemera buri kintu cyose, harimo nubwo afatwamo nubwo bishobora kutamushimisha.
Ku ruhande rwa Akon, ibyabaye byamweretse ko nubwo amafaranga ashobora kuba menshi, hari igihe uburyo umuhanzi afatwa bushobora gutuma ayo mafaranga ataba ahagije ngo yibagirwe ibyo yanyuzemo yanyuzemo.

Akon yahawe miliyoni z’amadolari, ariko asanga agiye kuririmbira abantu batatu gusa
