Akazi ke kari ukwicara gusa, abagore bisize 'lipstick' bakamusomagura mu ruhara

Utuntu nutundi - 27/10/2026 10:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Akazi ke kari ukwicara gusa, abagore bisize 'lipstick' bakamusomagura mu ruhara

Utekereza iki uramutse ufite akazi ko kwicara, ukimeza neza, abagore batandukanye bakisiga lipstick, bakagusomagura mu isura hose, no mu ruhara? Aka kazi wakemera? Ushobora kuba wumva bisa nka filime y’urwenya, ariko mu byukuri ni ibintu bya nyabyo, byabaye.

Mu myaka yo hagati mu kinyejana cya 20, hari uburyo budasanzwe bwakoreshwaga mu kwerekana, gusuzuma, no kiugenzura ubuziranenge bw’ibijyanye n'ibikoresho by’ubwiza.

Umugabo witwa Richard Ramsey yagaragaye mu mafoto agaragaraho ibimenyetso byinshi by'iminwa y'abagore basize lipstick ku ruhara no mu maso, mu gikorwa cyari kigamije kwerekana ko amarangi akoreshwa muri lipstick atangiza uruhu.

Aya mafoto yafashwe na gafotozi Yale Joel mu mwaka wa 1960, abikwa mu bubiko bw'amafoto bw'ikinyamakuru LIFE. Agaragaza Ramsey, wari umukozi mu ruganda rukora ibikoresho by’ubwiza n’ibindi byo kwisiga, yuzuye ibimenyetso by'iminwa isize lipstick.


Iyi shusho idasanzwe yakomeje gukurura amatsiko y'abantu, cyane cyane abatangazwa n'igitekerezo cy'uko umuntu ashobora guhabwa akazi ko kugeragerezwaho lipstick.

Richard Ramsey yari afite akahe kazi?

Richard Ramsey yari umukozi mu ruganda, ibisobanuro by'ifoto ye biboneka mu bubiko bwa LIFE Picture Collection bivuga ko umubiri we, cyane cyane umutwe n'uruhara, byari byuzuye ibimenyetso by'iminwa isize lipstick, mu rwego rwo kwerekana ko amarangi akoreshwa muri icyo gikoresho cyo kwisiga atangiza uruhu.

Mu mafoto yafashwe na Yale Joel, hagaragaramo abagore basize lipstick basoma Ramsey, bagasiga ibimenyetso by'iminwa yabo ku ruhara rwe.

Uburyo bw'iri gerageza bwatumye inkuru ye isakara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayisobanura nk'umwuga wihariye aho umugabo yicaraga gusa, abagore bakamusoma kugira ngo hagenzurwe imiterere ya lipstick.

Nubwo amafoto yemeza ko iki gikorwa cyabayeho, ibisobanuro by'inyandiko y'ifoto ntibigaragaza neza niba aka ari ko kazi konyine yakoraga, nk’akazi ka buri munsi, cyangwa niba yaragakoraga mu rwego rw'igerageza ryihariye ryateguwe n'uruganda.

Kugira ngo umuntu asobanukirwe n'iri gerageza, ni ngombwa kumenya ko lipstick igizwe n'ibintu bitandukanye, birimo amabara atuma iminwa igira ibara ryihariye.

Abakora ibikoresho byo kwisiga baba bakeneye gusuzuma imiterere y'ibyo bakora, harimo umutekano w'ibigize ibicuruzwa byabo n'uko bikoreshwa.

Mu gikorwa cya Richard Ramsey, ibimenyetso by'iminwa bigaragara ku ruhara rwe byatumaga amabara ya lipstick agaragara neza ku ruhu. Ibisobanuro by'ifoto byibanda ku kugaragaza ko amarangi akoreshwa muri lipstick atangiza uruhu.

Kimwe mu bintu bituma amafoto ya Ramsey atangaza abantu ni uko ibimenyetso by'iminwa bigaragara neza ku ruhara rwe.

Uruhara rutagira umusatsi rwerekana neza aho iminwa yasize lipstick yakoraga ku ruhu, bigatuma ibimenyetso by'iryo bara bigaragara mu mafoto.

Ibi bituma aya mafoto agaragara nk'ayihariye ugereranyije n'andi agaragaza uburyo busanzwe bwo kugerageza ibikoresho byo kwisiga.

Nubwo bimeze bityo, inyandiko y'ifoto ntisobanura neza niba kuba Ramsey yari afite uruhara ari byo byatumye ahitwamo, cyangwa niba hari izindi mpamvu zari zishingiye ku mikorere y'igerageza.

Uko ibikoresho byo kwisiga bipimwa muri iki gihe

Muri iki gihe, ibigo bikora ibikoresho byo kwisiga bifite inshingano zo kureba ko ibicuruzwa byabyo bitekanye ku babikoresha.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibiribwa n'imiti, kizwi nka FDA, gisobanura ko abakora ibikoresho byo kwisiga bashobora gukoresha amakuru y'ubushakashatsi asanzwe ku bigize ibicuruzwa byabo, cyangwa bagakora ibindi bizamini bya siyansi bibafasha gusuzuma umutekano wabyo.

Uburyo bw'igerageza bukoreshwa bushingira ku bwoko bw'igicuruzwa, ibikigize n'ibyo abashinzwe kugisuzuma bashaka kumenya.

FDA kandi isobanura ko amategeko yayo adasaba ko buri gicuruzwa cyo kwisiga gikorerwa ibizamini bimwe byihariye, ariko uwagikoze agomba kuba afite ibimenyetso bihagije byemeza umutekano wacyo.

Ibi bitandukanye n'uburyo bugaragara mu mafoto ya Richard Ramsey, aho abantu bakoreshwaga mu kugaragaza ibijyanye n'amabara akoreshwa muri lipstick.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...