Ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Zikomo bimaze gushinga imizi bihagurutsa abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, aho bahura bakamenyana bagasangira ubumenyi ndetse abitwaye neza mu mwaka uba uri kurangira bagashimirwa.
Kuri iyi nshuro, ibi bihembo byatangiwe muri Dar es Salaam, Tanzania, tariki ya 17 Ukuboza 2025. Mu begukanye ibi bihembo muri uyu mwaka harimo DJ Zebra Queen aho yegukanye igihembo cy’umunyempano uri kuzamuka neza cyangwa ukwiriye guhangwa amaso (Best Zikomo Emerging Talent).
Bitari ibyo gusa abitabiriye ibi bihembo bari bateraniye mu nyubako ya Super Dome hafi y’inyanja y’Abahinde babashije kumva uburyo DJ Zebra avanga umuziki we, ari na ko izina rye ryakomezaga kugenda rigarukwaho n’abari bayoboye ibi birori, bibutsa abantu ko umuziki bari kumva uri kuvagwa n’uyu munyarwandakazi, ibirango bye binyuzwa mu nsakazamashusho nini zari mu cyumba kigari cyaberagamo ibi birori.
Mu kiganiro na InyaRwanda, DJ Zebra yasobanuye byinshi ku rugendo rwe n'icyo yungukiyemo. Yatangiye avuga kuri ibi bihembo bya Zikomo agaragaza ko byari byiza, biteguranye ubuhanga bigaragara ko byari byarafatiwe umwanya wo gutegurwa anashimira ababiteguye.
Yagarutse ku cyo yungutse ati: "Byatumye niyumvisha ko hari igishoboka mu rugendo rw'iterambere, nahungukiye ubumenyi nakuye ku bandi bitabiriye byanatumye numva nkwiye kongera umuhate mu mwuga wo kuvanga imiziki bitewe n'igihembo negukanye.”
Yavuze ko atabona uko asobanura ibyishimo bisobetse umutima we ati: ”Ni ibyishimo bikomeye cyane kandi byari ibihe bidasanzwe, niyumvise ko nshoboye by'umwihariko nk'umwana w'umukobwa, nishimiye amahirwe nahawe kandi niyumvamo ko ari intangiriro z’ibyiza byinshi bintegereje muri uru rugendo.”
Mu bindi uyu mukobwa yagarutseho yungukiye mu rugendo rwe rwo kuva Kigali kujya i Dar es Salaam harimo kumenyana n’abandi bantu benshi yaba abakora ibyo akora n’abakora ibindi bitandukanye, gukura kw'izina rye mu ruhando mpuzamahanga, anashimira abakomeje kumuba hafi bakamushyigikira kuko ari bo batuma akomeza gushyiramo imbaraga.
Uretse kuvanga umuziki, uyu mukobwa anabihuza n’itangazamakuru aho guhera mu mwaka wa 2017 yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Flash TV & Radio, Isibo TV, ubu akaba akorera RBA aho aba ahuza impano ye mu kuvanga umuziki no mu itangazamakuru.
Afite intego ko mu gihe kitari icya kure azatangira kugira abanyempano afata ukuboko akabafasha kurushaho kumenya uko umwuga wo kuvanga umuziki ukorwa mu buryo bw’umwuga ukabasha gutunga uwukora.
Uretse kuba yegukanye igihembo cya Best Emerging Talent mu bihembo bya Zikomo Africa & Caribbean 2025 mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka naho yegukanye igihembo cya Best Upcoming DJ mu bihembo nabyo mpuzamahanga bya Young Achievers Africa Awards 2025.
DJ Zebra ari mu bakobwa bakomeje kuzamukana umuvuduko udasanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro aho agenda yitabazwa mu birori binyuranye yaba ibito n’ibinini.



Dj Zebra yatanze ibyishimo muri Tanzania ndetse anahakura igihembo
