Muri Miss Rwanda 2021 yiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali, abasha kwegukana ikamba ry'Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ahembwa agera kuri miliyoni 1,800,000 Frw. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA TV yavuze ko yishimye kuva umunsi aba igisonga cya mbere kugeza na n'uyu munsi.
Yagize ati: "Miss Rwanda ubundi narayikurikiranaga kuva nkiga, baranabimbwiraga ngo ngemo ariko byari biri kure ariko mbibonye umwaka ushize mboye bahinduye bimwe mu byagenderwagaho nk’uburebure, ibiro noneho mfata umwanzuro wo kujyamo ariko sinari nzi ko bizaba".
Mutoni Witnes yakomeje avuga ko ubwo kwiyandikisha byatangazwaga ko byatangiye yahise yiyandikisha ariko yirinda gukomeza ibintu mu mutwe, akomeza avuga ko abonye akomeje yahise yumva ko ibintu bishoboka n'ikamba yaritwara.
Witness yavuze ko ubuzima bwo mu mwiherero bwamushimishije, bwanamutunguye cyane harimo kubyuka kare no gukora imyitozo ariko bikarangira yabimenyereye ndetse yanabyishimiye. Yavuze ko kimwe mu bintu azi neza ari ugukorera ubwiza abakobwa (makeup) ndetse ko mu mwiherero yabikoreye Grace Ingabire wabaye Miss Rwanda 2021.
Ibyishimo by’uyu mukobwa biba bigaragara no mu maso ye iyo umureba. Yavuze ko umuryango we wari wishimye cyane ubwo yatwaraga ikamba ndetse byaramutunguye cyane ubwo yahageraga agasanga bamwiteguye.
Mutoni Witnes yabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021