Akari ku mutima wa Juliet Tumusiime wa RTV wibarutse imfura yise Blessing-AMAFOTO

Iyobokamana - 14/11/2022 6:17 PM
Share:
Akari ku mutima wa Juliet Tumusiime wa RTV wibarutse imfura yise Blessing-AMAFOTO

Juliet Tumusiime, umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda uzwi cyane mu kiganiro cy'iyobokamana cyitwa "RTV Sunday Live" kiba buri ku cyumweru mu masaha ya mu gitondo, ari mu mashimwe akomeye yo kwibaruka imfura y'umuhungu yabonye izuba mu mpera z'icyumweru gishize.

Tumusiime Juliet n'umugabo we John Muhereza, bibarutse imfura yabo tariki 11/11/2022. Bibarutse umwana w'umuhungu bise Kagabo Jessy Blessing, wavukiye mu bitaro bya King Faisal. Kwibaruka imfura yabo, ni inkuru yaryoheye cyane aba bombi bamaze umwaka n'iminsi micye barushinze.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Juliet Tumusiime [ushatse umwite Mama Blessing] yavuze ko atazi uburyo yashima Imana kuko yasazwe n'ibyishimo. Ati "Mu buzima sinzi uburyo nashimira Imana. Sinzi n'igano y'ishimwe kuko ni rinini cyane, kuko ndumva riremeye cyaneeee peeeeee".


John na Juliet bibarutse imfura y'umuhungu

Mama Blessing [Blessing bisobanuye umugisha] yavuze yabonye ukuboko kw’Imana mu buryo butagaje, ati "Gusa mbikuye ku mutima [Imana] yumve ko nyishimye kuko yarahabaye. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye. Ikindi, icyo twayisabye ni cyo yaduhaye. Nka 'Family Muhereza', turayishimiye cyane. Nkajye by'umwihariko nahakuye isomo".

Avuga ko isomo yakuyemo ari uko ababyeyi bose bakwiriye kubahwa. Ati "Ni ukuri ababyeyi bose b'abamama bajye bubahwa ndetse cyane, buri mudamu wese wabyaye yubahwe pe!. Ikindi, nta kintu nabonye kinezeza mu buzima nk'umwana, noneho imfura iba ihebuje".

Yunzemo ati "Hari impano Imana yahaye ababyeyi pe!. Ubu nahakuye umukoro wo kuzajya nsengera ababyeyi buri munsi mu isegesho ryanjye. Imana yacu ni nziza, ni iyo kwizerwa, ni iyo kubahwa, kandi irinda ijambo ryayo muri twe".

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Juliet Tumusiime yashimiye 'abantu bose badusengeye", ati "Imana ibahe imigisha, amasengesho yarumviswe. By'umwihariko ndashimira ababyeyii bacu ku bw'amasegesho yabo, n'abavandimwe bacu, Imana ibahe imigisha myishi".

Tumusiime Juliet na John Muhereza, bakoze ubukwe nyuma y'imyaka hafi 5 bari bamaze mu munyenga w'urukundo bari baragerageje guhisha itangazamakuru. Kuwa 06/12/2020 ni bwo Juliet yabwiye YEGO umukunzi we John mu birori byabereye mu Kiyovu kuri 5 Swiss Hotel.

Kuwa 26 Gicurasi 2021 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta naho tariki ya 21 Kanama 2021 basezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa EPR Kabuga mu birori biryoheje ijisho byitabiriwe n'abantu bacye mu kwirinda Covid-19.

Bambariwe n'abarimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Uwase Delphine uzwi nka Soleil muri filime 'Bamenya', Murenzi Emmanuel (Emmalito) wa Isibo Tv, Sharon Kacyeye uririmba muri Kingdom of God Ministries, Umugabekazi Rebecca [Becky Rocsi] ukorana na Juliet muri RTV Sunday Live, Pastor Mucyo Diana wari Marraine wa Juliet, n'abandi.


Ku munsi w'ubukwe bwa Juliet na John

Tumusiime Juliet na John Muhereza ni 'couple' y'abanyamakuru kuko Juliet akora kuri RTV naho umugabo we akaba akora kuri Televiziyo yo muri Kenya ariko akayikorera aba i Kigali. Juliet yigeze gutangariza inyaRwanda ibintu byatumye abwira YES umukunzi we.

Yaragize ati "Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane. Ikindi yubaha Imana n'abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n'aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane".

Juliet Tumusiime ni umunyamakuru akaba n'umuhanzikazi umaze gukora indirimbo zirimo; 'Tera intambwe imwe', 'Waba usize iki' na 'Sinzaceceka'. Mu buzima bwa buri munsi ni umukozi wa Equity Bank. Amaze igihe kinini mu itangazamakuru done ko yanakoreye iyahoze ari Royal Tv yaje gufunga imiryango mu Rwanda.



Juliet arashima Imana mu buryo bukomeye


Ubwo Juliet yiteguraga kwibaruka imfura


Juliet akora mu kiganiro RTV Sunday Live akoranamo na Dj Shawn na Becky Rosci


John na Juliet bahora mu ijuru rito


Mama Blessing


Bibarutse umuhungu


Juliet akora kuri RTV


Bamaze imyaka 6 basaye mu nyanja y'urukundo


Hashize umwaka n'amezi macye bakoze ubukwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...