Akari ku mutima wa Diane ukina yahuje urugwiro na King James mu ndirimbo ‘Mfata’-VIDEO

Imyidagaduro - 17/06/2023 7:00 AM
Share:
Akari ku mutima wa Diane ukina yahuje urugwiro na King James mu ndirimbo ‘Mfata’-VIDEO

Ruhumiriza James [King James] uri mu bahanzi bakuru mu muziki wa nyarwanda ugezweho yashyize hanze indirimbo yise ‘Mfata’ igaragaramo Diane Iragena [Diane 3 Loly] umwe mu bakobwa bagezweho mu bagaragara mu ndirimbo.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu ni bwo King James yashyize hanze indirimbo ‘Mfata’ iri mu zibyinitse ariko na none ituje. Iri mu njyana ya Zouk.

Uyu muhanzi ufatwa nk’umwami w’imitoma agaragara mu ndirimbo akina umukino w’urukundo na Diane uri mu bakobwa bagezweho.

Mu kiganiro gito uyu mukobwa yagiranye na InyaRwanda, yagize ati "Byari byiza gukorana na we."

Yongeraho ati "Twahujwe n'uwatunganije amashusho ariko icyo navuga ni umuhanga arashoboye cyane."

Diane 3 Loly nk'uko yitwa ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu banyamideli bagaragara mu ndirimbo kandi batanga icyizere.

Avuga ko atazatenguha abamukunda, ati "Abantu banyitegeho ibikorwa byinshi."

Ku myaka ye 19, amaze kugaragara mu ndirimbo zigera kuri eshatu zirimo Full Stop ya Ish Kevin na Juno Kizigenza. Gusa yamamaye cyane mu yitwa Edeni ya Chriss Eazy.

Kuri ubu ari mu bakobwa bahataniye ibihembo bya Video Vixen Awards 2023.

King James kuri ubu ari mu mirimo yo gukora kuri Album ya munani. Indirimbo yaherukaga gukora ikaba ni iyitwa "Sinshaka ko uryama ubabaye".

Indirimbo "Mfata" King James yashyize hanze, yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Knox on the Beat mu gihe amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MFATA’YA KING JAMES IGARAGARAMO DIANE

">Diane ari mu ba Video Vixen bari mu bihe byiza Indirimbo 'Mfata' ya King James ibaye iya gatatu Diane agaragayemoYatangaje ko ubu ari bwo agiye gukora bikomeyeKing James ufatwa nk'Umwami w'imitoma ageze kure imirimo yo gutunganya Album ya munaniKing James ari mu bahanzi bakuru mu muziki nyarwanda ugezweho ndetse aza no ku rutonde rwa b'ibihe byose 

Tora hano Diane muri Video Vixen Awards 2023


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...