Akari ku mutima wa Brie Larson nyuma yo guhura na Jennifer Lopez

Cinema - 07/02/2024 3:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Akari ku mutima wa Brie Larson nyuma yo guhura na  Jennifer Lopez

Briane Sidonie Desaulniers wamamaye nka Brie Larson muri filime zikinirwa i Hollywood yanyuzwe no guhura n’umwe mu bantu afana,akanafata nk’icyitegererezo mu bihembo bya Golden Globe Awards biherutse gutangwa mu kwezi gushize.

Brie Larson yagarutse ku cyamuteye gukunda Jeniffer Lopez, avuga ko, akiri muto nyina yamutwaraga kureba filime n’abahanzi, yabona Lopez akamwishimira akifuza gukora cyane kugirango nawe azabe icyamamare muri filime za Hollywood.

Ati “ Mama umbyara yantwaraga kureba amakinamico arimo Lopez ngataha numva nakozwe ku mutima nawe, nkumva nanjye mbyifuza mu buzima bwanjye. Namufataga nk’umugwaneza ndetse numvaga ari nk’Imana yanjye ".

Aba bombi baherutse guhurira mu itangwa ry’ibihembo bya Golden Globe Awards, Brie Larson anezezwa no kubona Janiffer Lopez yihebeye, akaba umwe mu batumye akunda umwuga wo gukina filime akamamara muri zimwe  zagaragayemo n’ibyamamare bikunzwe.

Uyu mukinnyi wamamaye muri filime zirimo The Marvels yatangaje ko yakunze Lopez akiri muto gusa ntabone amahirwe yo kugirana nawe ibihe bidasanzwe nko kuganira nibura akamubwira ko yamwihebeye nk'uko bitangazwa na Hollywood Reporter.

Avuga ko kera atigeraga atekereza ko umunsi uzagera agahura nawe akamubwira ko amukunda kandi ko amwigiraho byinshi.

Jennifer Lopez akundwa n'abarimo Brie larson wamamaye muri filime


Brie Larson yanyuzwe no guhura na Jennifer Lopez yakunze kuva mu bwana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...