Akari ku mutima wa Ariel Wayz nyuma y'uko ‘Waiting’ yemerewe gusuzumwa muri Grammy Awards 2027

Imyidagaduro - 12/10/2026 11:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Akari ku mutima wa Ariel Wayz nyuma y'uko ‘Waiting’ yemerewe gusuzumwa muri Grammy Awards 2027

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Ariel Wayz yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe no kuba indirimbo ye yise “Waiting”, yakoranye n’Umunya-Kenya Bensoul, yemerewe gutekerezwaho mu bihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 69.

Ariel Wayz yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze ifoto yamamaza iyi ndirimbo iri kuri EP ye nshya yise Notes From Westlands. Yavuze ko iyi ndirimbo yemerewe gushyirwa mu bihangano bisuzumwa mu rwego rwo gutoranya abazahatanira ibi bihembo.

Iyi ndirimbo iri mu cyiciro cya Best African Music Performance, gihemberwamo ibihangano by’indirimbo zo muri Afurika. “Waiting” ni indirimbo Ariel Wayz yakoranye na Bensoul, umwe mu bahanzi bazwi muri Kenya. Iyi ndirimbo yakozwe na MP Jazbeatz, ikaba igaragaza imikoranire y’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Gusa, kuba indirimbo yemerewe gutekerezwaho muri Grammy Awards ntibivuze ko yamaze gutoranywa mu zizahatana ku mugaragaro, kuko hakurikiraho inzira yo gusuzuma no gutoranya ibihangano bizahatana.

Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi b’Abanyarwanda bakora injyana zirimo R&B na Afro-pop. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Away” yakoranye na Juno Kizigenza, “You Should Know”, “Wowe Gusa” na “Good Luck”.

Mu mishinga ye ya muzika harimo EP Love & Lust yasohoye mu 2021, TTS (Touch The Sky) yasohoye mu 2022, ndetse na alubumu ye ya mbere yise Hear to Stay, yashyize hanze mu 2025.

Iyi ntambwe nshya, ya Ariel Wayz ukomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika no gushaka amahirwe yo kugeza ibihangano bye ku bakunzi b’umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Ariel Wayz yatangaje ko ‘Waiting’ yemerewe gusuzumwa muri Grammy Awards 2027


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...