Kuva
2018 muri aka karere wasangaga abana bari hagati y'imyaka 2 kugeza kuri 6
batitabwaho ahanini bitewe n'impamvu zitandukanye. Mfashwanayo Gerard yavuze ko
ahanini byaterwaga no kuba ababyeyi barahugiraga mu gushakisha ibiraka maze
ntibite ku bana uko bikwiye maze asobanura ukuntu nyuma y'uko hashyizweho ingo mbonezamikurire
byatanze umusaruro.
Mfashwanayo Gerard ushinzwe gahunda mbonezamikurire z'abana mu karere ka Rusizi
Mu kiganiro n'abanyamakuru, yagize ati "Kuva mu 2018, ingo mbonezamikurire twatangiye kugira urugo rumwe muri buri mudugudu ku buryo byagize umusaruro ukomeye cyane. Wasangaga abana bari hagati yimyaka 2 kugeza kurin 6 batitabwaho, ababyeyi iyo bagiye gushaka amikoro batabona aho basigara. Ubureze bw'incuke ntabwo bwatangiriraga igihe ugasanga gukingura ubwonko bw'umwana hakiri kare bikozwe umwana agiye gutangira 'Primaire' atarigeze ajya mu kiburamwaka".
Mu marerero abana barakurikiranwa ku buryo nabyo biri mu byatanze umusaruro mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Yashimangiye ko kugeza ubu kuri buri mudugudu abana bari hejuru y'imyaka 3 babasha kubona urugo mbonezamikurire bajyaho kabiri mu cyumweru maze bagahabwa serivise mbonezamikurire z'abana batoya. Yasobanuye ko aba bana bakurikiranwa mu buryo butandukanye, burimo kubapima maze abagaragayeho ko bafite ikibazo cyo kujya mu mirire mibi bakitabwaho bagafatirwa gahunda y'iminsi 12 bakorerwa akarima k'igikoni bagatekerwa indyo yuzuye bagakira ndetse n'ababyeyi babo bakigishwa.
Yagaragaje ko ingo mbozezamikurire zagize akamaro gakomeye mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Mu
bundi buryo bubafassa ni uko abana baturuka mu miryanga y'abari mu cyiciro cya
mbere, icya akabiri cy'ubudehe, umugore
utwite n'uwonsa umwana kugeza ku mezi atandatu bahabwa inyunganizi itangwa muri
gahunda ya 'Shisha kibondo' mu rwego rwo gukora ubwirinzi kuko bo baba bafite ubushobozi
buke.
Mu marerero abana bahabwa indyo yuzuye
Akarere ka Rusizi kashyizeho amatsinda yo kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere aho usanga abayarimo bagira igikoni cy'iminsi 12 kibafasha kwita ku bana bagaragayeho imirire mibi ku buryo umwana wagaragayeho imirire mibi bamwitaho mu gihe cy'amezi abiri. Abibumbiye muri aya matsida bafiye amafaranga make abafasha kwiteaa imbere mu buryo butandukanye.
Mu
bindi bibafasha kurwanya imiriri mibi harimo amarerero, ubwunganizi
bw'amafaranga ibihumbi 750 umubyeyi uri muri hagunda ya 'Shisha kibondo' ahabwa
mu gihe atwite. Aya mafaranga niyo amufasha kubona ibyo kurya. Izindi ngamba
bakorehsa ni uko bashyizeho uburyo bw'igikoni cy'umudugudu bikorwa 2 mu kweizi,
gupima abana imikurire n'ibindi. Ibi byose aka karere kabiterwamo inkunga
n'umushinga SPRP.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nsigaye Emmauel yashimye umuryango SPRP avuga ko ubufatanye bwabo bwagize uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi ashimangira ko kugeza ubu muri aka karere imibare igaragaza ko ikibazo cy'abana bafite imirire mibi kigenda kigabanuka ku buryo imvugo ye itanyuranya n'iya Mfashanayo Gerard. Muri 2017 aka karere kari gafite bana bagera muri 746 bafite imirire mibi idakabije, kugeza ubu hari abana 41 bari mu ibara ry'umuhondo na 29 nari mu ibara ry'umutuku.