Akamaro ko kwicara mu mazi yatekanywe umudarasini

Ubuzima - 26/10/2023 2:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Akamaro ko kwicara mu mazi yatekanywe umudarasini

Kwicara mu mazi y’akazuyazi yatekanywe n’umudarasini, bivura indwara nyinshi zihangayikishije benshi.

Umudarasini bamwe bita Teyi, ni icyatsi gikoreshwa mu guhumuza ibiryo, guhumuza icyayi bamwe na bamwe bagakoresha impumuro yawo birukana udusimba tuzwi nk’utuzizi.

Umudarasini witwa “Rosemary" mu rurimi rw’icyongereza ni umuti wakoreshejwe i Burayi, uza kugera no muri Africa. Uvura indwara nyinshi zifata mu ngingo z’umubiri, ikagira umwihariko mu guhumuza ibiribwa n’ibinyobwa.

Ubudahangarwa buva mu gukoresha umudarasini butanga impinduka ku mubiri byihuse, bikawurinda kurwaragurika byoroshye no kubatwa n’indwara zidakira zikomeje kuzonga abantu.

Dore ingaruka zo kwicara mu mazi y’akazuyazi yatekanywe n'umudarasini.    

            1.    Akiza indwara zifata mu myanya y’ibanga

Vitamini C iboneka mu mudarasini ikiza byihuse indwara zifata mu myanya y’ibanga yaba iy’abagore cyangwa abagabo. Vitanini C ikungahaye mu gufasha ingingo z’umubiri zirimo n’uruhu, kubura kwayo bituma umubiri ucika intege ukaba wafatwa n’ibisebe cyangwa gukoboka byoroshye cyane cyane mu myanya ndangagitsina y'abagore.

Mu myanya y’ibanga cyane cyane ku bagore, haba horoshye cyane ku buryo kwangirika byoroha. Iyo ubabara mu bice by’ibanga cyangwa wumva habaye impinduka ziganisha ku buribwe, wicara mu mazi y’akazuzazi yatetswe mu mudarasini agakiza ibikomere umubiri ugasubirana ubuzima bwawo.

           2.     Kugabanya uburibwe buva mu kiziba cy’inda

Mu kiziba cy’inda hashobora kumvikana uburibwe bwatewe n’impamvu zitandukanye. Igitsinagore bakunze kubabara mu kiziba cy’inda igihe begereje kujya mu mihango cyangwa igihe bayirimo.

Guteka amazi agashya neza ukarindira ko aba akazuyazi ukayicaramo, bivura indwara nyinshi zirimo no gukamura uburibwe buza mu kiziba cy’inda.

Kwicara mu mazi y’akazuyazi yatekanywe romari cyangwa umudarasini bitewe n'inyito ushaka kuyita, ntibisaba ko urindira imihango cyangwa ngo biterwe n’igitsina ufite. Yaba umugore cyangwa umugabo, abasore n’inkumi bakenera vitamin ziturutse mu mudarasini.

Amazi y’umudarasini kandi ushobora kujya uyoga umubiri wose kuko akungahaye mu gusukura uruhu ndetse ugasa neza bitagusabye kwisiga amavuta y’ikirenga ushakisha ubwiza.

           3.   Akura abakobwa ku miti

Abakobwa benshi bananiwe kwihanganira uburibwe bakura ku mihango, badukira imiti ku bwo kubabara. Kunywa umudarasini no kwicara mu mazi yawo yahiye neza, bituma imihango itongera kukurya ndetse uburibwe bugashira burundu.

Iyo wifuza kwivura uburibwe bw’imihango ukoresha umudarasini buri munsi nk’icyayi, aho kuwukoresha igihe watangiye kuribwa winjiye mu minsi yawe nk’umugore.

Uretse akamaro twakomeje kugaragarizwa haruguru, umudarasini ubonekamo “Thiamin " yongerera ingufu umubiri, ibi bikayigira ikinyobwa cyiza ku bagabo bifuza gukomera bakagira ubuzima bwiza nk'uko bitangazwa na MelinePlus.

Icyatsi cy'umudarasini gikungahaye kuri vitamini C, Vitamini B1, Vitamini A, Folate n'izindi. Ni umwe mu miti ivura indwara nyinshi nk'umutwe, indwara z'ubuhumekero, umunaniro ukabije, agahinda gakabije (Depression), gufasha urwungano ngogozi n'ibindi.

Kuyikoresha kenshi ni inyungu za buri wese bikaba akarusho kuri bamwe bayinywa badakoresheje isukari cyangwa bagakoresha ubuki bw’umwimerere.

 

Kwicara mu mazi y'akazuyazi ya romari/umudarasini bikiza indwara zirimo umunaniro ukabije


Kwicara mu mazi y'akazuyazi bituma imyanda iri mu mubiri isohoka


Abagabo banywa umudarasini babasha kubona imbaraga n'ubwirinzi bakuramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...