Medical news Today itangaza ko tungurusumu imaze imyaka ibihumbi ikoreshwa ku Isi yose.
Inyandiko zerekana ko tungurusumu zakoreshejwe mu gihe piramide ya Giza yubatswe,
hashize imyaka igira ku 5.000.
Abakinnyi ba mbere ba olempike mu Bugiriki bwa kera,bahawe
tungurusumu mu rwego rwo kubongerera imbaraga mu mikino yabo,maze bagira
imbaraga zidasanzwe,hanemezwa ko tungurumu ari umuti wakoreshwa no mu myitozo
ngororamubiri.
Kera mu Misiri , tungurusumu zakwirakwiye mu
mico ya kera ikoreshwa muri Indus kandi zimenyekana nkaho ari umuti wifashishwa
na benshi kandi uhendutse kuri bose.
Nk’uko abahanga bo muri Kew Gardens babitangaza,bavuga
ko ikigo cy’ibimera cy’Ubwongereza
cy’indashyikirwa kivuga ko, abaturage bo mu Buhinde bwa kera bahaga agaciro imiti
ivura nka tungurusumu ,kandi bakayikoresha nk’ibiryo byabo bya buri munsi.
Batangaje ko tungurusumu benshi banga kuyirya kubera
bavuga ko igira impumuro mbi,nyamara ikora byinshi mu mubiri birimo no
kuwurinda indwara,no gukiza zimwe zabaye karande nk’inzoka zo munda benshi bita
ngo ni amibe.
Mu mateka yaranze uburasirazuba bwa Aziya ,byatangajwe
ko tungurusumu zakoreshejwe nk’umuti urinda ibihaha kwangirika,kurinda indwara
y’igituntu,umuvuduko w’amaraso,rubagimpande,diyabete n’izindi.
Akamaro ka tungurumu mu mubiri karatangaje .Spiceworldinc.com
itangaza ko tungurusumu itanga ubudahangarwa bw’umubiri,ndetse zigafasha
umubiri gukumira indwara mbere y'uko zibasira ingingo z’umuntu.
Tungurusumu zigira uruhare mu kurinda umuntu virusi
y’ibicurane,ikunze kwibasira abantu benshi mu gihe cy’ubukonje bagafungana
imyanya y’ubuhumekero.
Abana bari hagati y’imyaka 6 kugeza ku 8 bakunze kugira
indwara y’inkorora,umuriro,no gukonja bidasanzwe,ariko kubagaburira tungurusumu
mbisi igihe bafata amafunguro yabo bibarinda kuzahazwa nazo.
Iki kinyamakuru gitangaza ko nibura umuntu yafata
utubuto 2 twa tungurusumu igihe afata amafunguro,maze bikamurinda indwara zose
zifata umubiri byoroshye zirimo n’indwara y’impatwe izwi nka (constipation).
PharmEasy itangaza ko tungurusumu igira uruhare mu kurinda umuntu ibikomere mu mubiri,ariko ku muntu ufite ibikomere akaba atemerewe kuyikoresha.
Umuntu wese ufite igikomere aho
ariho hose, haba ari inyuma cyangwa imbere mu mubiri, ntabwo yemerewe gukoresha
tungurusumu.
Urugero ni
nk’umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango cyangwa wabyaye, ndetse n’undi muntu
wese ufite igikomere inyuma ku mubiri cyangwa n’ahandi hose haba hashobora kuva
amaraso.
Umugore utwite,
kuva agisama kurinda abyaye na we ntiyemerewe gukoresha tungurusumu kuko
tungurusumu ikora mu kongera ubwaguke bw’imitsi kugira ngo amaraso atembere
neza.
Ku mubyeyi utwite
rero twibuke ko aba afite ingobyi umwana arimo ari nayo imugaburira ikabahuza
bombi.
Iyi ngobyi rero
ibamo imitsi nk’iba mu bindi bice by’umubiri. Umubyeyi aramutse akoresheje
tungurusumu rero amaraso agatembera muri iyo mitsi mu buryo budasanzwe, iyo
ngobyi ishobora guhita irekura wa mwana yari ifashe bityo inda ikavamo.
Abantu barwaye
igifu (ulcere gastrique)na bo ntibemerewe gukoresha tungurusumu kuko mu
biyigize harimo amatembabuzi ashobora kugera mu gifu akamurya,ndetse n’abana
bari munsi y’imyaka 2 n’umubyeyi wonsa umwana uri munsi y’amezi 6.
Kwirinda ni inshingano ya buri
wese,kuko kwivuza bigora kuruta kwita ku buzima bwacu butahura n’ibibazo.

Tungurusumu ni umuti urinda indwara nyinshi zirimo n'indwara y'impatwe kuko ifasha urwungano ngogozi
Ni byiza kuyirya ari mbisi kurusha kuyirwa itetse mu biryo,kandi nta kurenza impeke 3 cyangwa kuri zimwe zibumbye hagakoreshwa kamwe
Birabujijwe kuzirya igihe ufite ibikomere