Ibigori bibisi cyangwa bihiye ariko bitarajyanwa mu
nganda ngo bishishurweho cya gishishwa cyabyo, biba bigifite umwimerere wabyo mu
gutanga intungamubiri zibonekamo.
Abantu batuye mu byaro baracyafite umuco wo gutogosa ibigori cyangwa kubigereka ku bishyimbo maze bakabirya bikimeze neza.
Bamwe
babirya n’igihe babisarura mu murima, ariko batazi ko bari kwirinda indwara
nyinshi bitewe na vitamini bakura muri byo.
Ibigori ushobora kubirya bitetse, byokeje ku muriro, kubinywa mu gikoma uvanga amafu, kubirya nk'umutsima (kawunga) n'ibindi,
Ndetse bikaba akarusho ubiriye bikiri
imibeya (ibigori bitarakomera cyangwa ngo byume) bigifite ya mata yabyo asa
umweru.
Ibigori bigira Fibre nyinshi na antioxidant yifashishwa
mu gukura uburozi mu mubiri, cyangwa ibintu byinjijwe mu mubiri bwakwangiza
imikorere yawo cyangwa bigatera indwara.
Ikigori kiri mu binyamasukari, kikagira ibinure biri
ku rugero ruto, ariko gifite na poroteyine, ndetse na vitamin zitandukanye zirimo
vitamin A,B,E, imyunyungugu itandukanye, ndetse n’ibindi.
Fibre iboneka mu bigori ituma ibigori biba ifunguro ryiza ku bantu bafite indwara zifata mu kibuno harimo n’indwara ya Emoroyide, na kanseri zafata iki gice cy’umubiri.
Ibigori bifasha abakuze
kutagira ikibazo cyo kwibagirwa bya hato na hato ariko bikaba byiza biriwe
mbere yo gusaza bikaba nk’urukingo, kandi n’ibiryo bifitiye umubiri umumaro.
Ibigori biri mu biryo bitera imbaraga,ndetse bikabonekamo ama calori (calories) afasha umubiri gukomera no kugira imbaraga zihagije z’umubiri ugakomera nturwaragurike byoroshye.
Kwinjiza calori nyinshi akenshi byongera n’ibiro, bityo
ibigori bikaba ibiryo byiza ku bantu bananutse bikabije.
Ibigori bibonekamo vitamin zirimo vitamin
B1 igira uruhare mu mikorere myiza y’imyakura, no gufata mu mutwe. Ibigori bifite na vitamin B3 ibura mu mubiri maze umuntu akaba yarwara indwara yo
guhitwa, no kwangirika uruhu n’ibindi.
Ibigori bibonekamo vitamin B5 ifasha mu kuringaniza ibinure n’isukari biri mu mubiri, bityo umubiri ugakora neza.
Imyunyungugu
iboneka mu bigori irimo fosifore, manyeziyumu, zink, ubutabire, umuringa, na manganeze, ndetse
iyo myungungugu ikaba ingenzi cyane ku mikorere y’umubiri wa muntu.
Uretse kuba ibigori bifite umumaro ukomeye, imisatsi yabyo nayo ivura indwara nyinshi mu mubiri. Ufata imisatsi ukayanika ikuma, ukayikoramo ifu, ugafata igice cya litiro ugashyiramo ibiyiko bibiri bya ya fu y'imisatsi muri ya mazi;
Iyo imaze guhora, uyanywa ari akazuzazi, maze ayo mazi avura indwara zirimo
diyabete ku bantu bagifatwa nayo, ikarinda impyiko kwangirika, gusukura amaraso n’ibindi, nkuko
Inwiang Valley ibitangaza.

Imisatsi y'ibigori irinda abantu indwara ya diyabete iri kwibasira abakuru n'abana muri iyi minsi
Benshi bakunda kurya ikigori kibisi kikiva mu murima uretse kuba biryohera akanwa, ariko ni umuti w'indwara nyinshi
Ikigori gitera imbaraga ndetse gikomeza amenyo ntababare igihe uhekenya