Umwijima uyungurura amaraso mu mubiri,nyuma ugasohora imyanda cyangwa
uburozi buri mu mubiri,harimo n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge byinjijwe mu
mubiri,ukarwana no kuwusukura nubwo ushobora kunanirwa bitewe n’imyitwarire y’umuntu,ukarwara.
‘Kunywa inzoga nyinshi mu kajagari,byangiriza
uturemangingo fatizo tw’umwijima tugapfa,ibi bikaba byatuma umwijima wangirika
burundu.Kunywa inzoga nyinshi kandi bituma umwijima ubyimba,ntushobore gukora
inshingano zawo nk’ibisanzwe,ariko gukoresha imbuto z'ipapayi bigatuma ugurura ubuzima bwawo.
PharEasy itangaza ko imbuto z’ipapayi
zikunze kujugunywa ,zifite akamaro kanini mu mubiri wa muntu,ndetse ko zifashishwa
nk’umuti kenshi mu kugabanya ibiro ku bantu bafite umubyibuho ukabije,kugabanya
uburibwe bw’abakobwa bari mu mihango,kubungabunga ubuzima bw’umutima,kuzikoresha
igihe umwijima wangiritse n’izindi ndwara.
Batangaza ko garama 100 z’imbuto z’ipapayi,zitanga karori zigera kuri 558,kandi
karori zizwi mu nkogera ingufu z’umubiri no kuwurinda kurwaragurika byoroshye.Izi
mbuto zikungahaye kuri poroteyine, ibinure , fibre,na vitamini C.
Ndetse na vitamine n'imyunyu ngugu
nka fer, calcium, magnesium, fosifore, zinc, n’ibindi.Izi mbuto z’ipapayi
kandi,zikungahaye kuri aside ya monounsaturated fatty nka aside oleic ifasha
umuntu gutakaza ibiro,ndetse na polifenol
na flavonoide zifite ubushobozi bwo mu
gukura uburozi mu mubiri cyangwa imyanda yakwangiriza imikorere yawo.
Uruboto rw’ipapayi ubwarwo,rufasha
abagore kugabanyirizwa uburibwe bahura nabwo mu gihe cy’imihango,bitewe na Carotene
ibamo,yifashishwa mu kugenzura umusemburo wa “Estrogen " ubungabunga ubuzima bw’imyorokere
n’izindi ngingo zirimo amagufa.
Izi mbuto iyo zikoreshejwe
neza,zifasha abagore baribwa mu gihe cy’imihango,kandi bigashira bakumva bameze
neza.
Abantu bashobora kwibaza uburyo bwo
gukoresha izi mbuto z’ipapayi,ariko biroroshye cyane.Dore uko wakoresha imbuto
z’ipapayi mu kwivura indwara zitandukanye mu mubiri no kugira ubwirinzi
buhoraho.
Izi mbuto z’ipapayi nubwo zisharira
ushobora kurya imbuto zanitswe zumye neza,ukarya izuzuye ku kayiko, ukamira amazi yazo,winjiza intungamubiri
zibamo mu mubiri wawe.Mu bundi buryo,ufata imbuto ukazanika zamara kuma ugakoramo ifu,iyo fu
ukaba wayivanga n’amazi y'akazuyazi ukanywa nibura ikirahuri,cyangwa ukaba washyiramo n’ubuki,kugira
udasharirirwa.
Bitangazwa ko ku bakoresha imbuto z’ipapayi,batagomba
kurenza imbuto zuzuye ikiyiko nubwo kandi izi mbuto zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi,hari bamwe batemerewe kuzirya.
Mu batemerewe kuzirya harimo abagore batwite,abantu
bafite ibibazo by’igifu,impyiko ndetse n’abantu bafite ikibazo cy’isukari nkeya mu mubiri wabo,cyangwa
abarwaye indwara ya hypoglycemia.
The Donut Whole itangaza ko kurya imbuto nyinshi z'ipapayi,bishobora gutera ibibazo bitandukanye birimo gucibwamo,kuruka ndetse zikaba zabangamira abagore bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro,bitewe n'uburyo bakoresheje,bityo buri wese uzikoresha,akaba agomba kutarenza ikiyiko,cyaba icy'imbuto cyangwa ifu.Vitamini iboneka mu ipapayi n'imbuto zayo,zifasha kusukura uruhu no kurukesha umuntu agasa neza.
Ibintu bito cyane bigaragara nkaho
bidafite akamaro,kandi tubona byoroshye,rimwe na rimwe bigira uruhare mu
gutunganya imikorere y’umubiri wacu no gukiza indwara zatunaniye.

Izi mbuto z'ipapayi zikiza umuriro

Ifu y'imbutoo z'ipapayi zikiza indwara nyinshi mu mubiri
