Umuraperikazi Iryn yemeza ko akabura ntikaboneke ari nyina w’umuntu. Urukundo umubyeyi we yamugaragarije akiri ku isi, Iryn yahisemo kumwitura kumuhimbira indirimbo.
Iryn uzwi mu ndirimbo Babona ngenda, Sinzahemuka…yemeza ko nyina yari amufatiye runini akiri ku isi. Ubwo uyu mubyeyi we yitabye Imana, Iryn yasigaranye ishavu n’agahinda bitewe n’uburyo uyu mubyeyi yamukundaga.
Iryn.
Kuri ubu, uyu muraperikazi yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye yise NDAGUKUMBURA, akaba yarayihimbye ayitura nyina wapfuye umuryango wabo ukimukeneye.
Muri iyi ndirimbo, Iryn aririrmba amwe mu magambo agira ati: “jye njya nibuka burya igihe ugenda rya joro ubwo wavaga mu mubiri ,uncira amarenga uvuga ko ugiye kugenda sinsobanukirwe kuko ntabitekerezaga ,wabaye umunsi mubi mu mateka yanjye,ndacyari muto wari ukiri urumuri rwanjye mama nkeneye ukuboko kwawe ngo untambutse yamateme nimigezi na za nzuzi nitiranya nibiziba.burya ngo akabura ntikaboneke,ninyina wumuntu.”
UMVA INDIRIMBO NDAGUKUMBURA YA IRYN HANO.
Nyuma y’iyi ndirimbo, Iryn arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nshya zizaba ziherekejwe n’amashusho yazo mu minsi iri imbere.
REBA INDIRIMBO SINZAHINDUKA YA IRYN:
Sabin.