Ajax yandagajwe na PSV Eindhoven mu Buholandi

Imikino - 23/04/2023 8:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Ajax yandagajwe na PSV Eindhoven mu Buholandi

Uyu ni umukino ufatwa nk’uruta indi yose ihuza amakipe yo mu gihugu cy’u Buhorandi. Wari umunsi wa 30 muri shampiyona y’abahorandi, Eredivissie. Uyu mukino warangiye PSV Eindhoven itsinze Ajax ibitego bitatu ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Philps Stadion, wasifuwe n’umuhorandi Serdar Gozubuyuk. Ni umukino watangiranye ishyaka ridasanzwe ku ruhande rwa PSV Eindhoven kuko mu minota itanu ya mbere, abasore bayo barimo Johana Bakayoko bari batangiye guteza icyugazi imbere y’izamu rya Ajax.

Ishyaka ryinshi rya PSV Eindhoven ryatumye ku munota wa 7 Jorge Sanchez ukinira Ajax abona ikarita y’umuhondo. Bitihise ku munota wa 13 wonyine Luuk De Jong yatsindiye PSV Eindhoven igitego cya mbere ku mupira yahawe neza na Johana Bakayoko. 

Ku munota wa 23 na Ibrahima Sangara wa PSV Eindhoven yaje kubona ikarita y’umuhondo. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitegi kimwe Cya PSV Eindhoven ku busa bwa Ajax`.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya PSV Eindhoven igarukanye imbaraga zidasanzwe. Kubera ishyaka ryinshi Geromino Rulli wa Ajax yongeye kubona ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Luuk De Jong.

Ku munota wa 54 w’umukino PSv Eindhoven yaje kubona penaliti maze iterwa neza na Xavi Simons ubwo PSV Eindhoven iba ibonye igitego cya kabiri ku busa bwa Ajax. 

Ku munota wa78 Xavi Simons Yahaye Luuk De Jong umupira mwiza maze De Jong aba ateretsemo igitego cy’agashinguracumu, biba bibaye ibitego bitatu ku busa. Ni nako umukino waje kurangira ari ibitego bitatu bya PSSV Eindhoven ku busa bwa Ajax.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa PSV Eindhoven hari Walter Bentez wari mu izamu, Jordan Teze, Romalho, Jarrad Branthwaite, Patrick Van Aanholt, Guus Til, Ibrahim Sangare, Joey Veerman,Johana Bakayoko, Luuk De Jong ndetae na Xavi Simons.

Ku ruhande rwa Ajax mu izamu bari bafitemo Geronimo Ruli, Jorge Sanchez, Jurrien Timber, Calvin Bassey, Joel Hato, Keneth Tylor, Florian Grillitsch, Davy Klaassen, Steven Bregwijin, Dusan Tadic ndetse na Steven Berghuis.

Uyu mukino usize amakipe yombi ku rutonde rw’agateganyo, PSV Eindhoven ari iya kabiri ifite amanota 65. Naho Ajax yahise ijya ku mwanya wa gatatu ifite amanota 62. 

Ubusanzwe aya ni amakipe akunda kugorana hagati yayo ubwayo. Mu mikino icumi imaze kubahuza n’uyu urimo, buri kipe yatsinzemo imikino ine maze ibiri isigaye barayinganya.


PSV yatsinze Ajax ibitego 3-0


Umwanditsi: Ishimwe Walter


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...