Airtel Rwanda na Watu batangije uburyo bwo gufasha abakiriya gutunga 'Smartphone' - AMAFOTO

Kwamamaza - 09/07/2026 9:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Airtel Rwanda na Watu batangije uburyo bwo gufasha abakiriya gutunga 'Smartphone' - AMAFOTO

Mu rwego rwo gukomeza korohereza Abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kubafasha kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n'ikigo Watu Rwanda, butuma abakiriya bashobora gutunga telefone zigezweho za Samsung batabanje kwishyura amafaranga yose icyarimwe.

Iyi gahunda yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026 mu birori byabereye kuri Zaria Court mu Mujyi wa Kigali.

Ni gahunda igamije gukuraho imwe mu mbogamizi zikunze kubuza benshi gutunga 'smartphone', ari yo kuba igiciro cyo kuyigura kiba kiri hejuru. Ubu umukiriya ashobora gufata telefone akayishyura buhoro buhoro, yaba buri munsi, buri cyumweru cyangwa buri kwezi, bitewe n'ubushobozi bwe.

Ni gahunda ihuza ubunararibonye bwa Airtel Rwanda mu gutanga serivisi z'itumanaho n'ubunararibonye bwa Watu mu gutanga inguzanyo z'ibikoresho, kugira ngo abantu benshi barusheho gukoresha internet no kugera kuri serivisi z'ikoranabuhanga.

Umuntu uguze imwe muri telefone za Samsung ziri muri iyi gahunda ahabwa amahirwe yo kuyishyura mu byiciro, ariko kandi akanahabwa inyongera zifasha guhita atangira kuyikoresha.

Muri izo nyungu harimo: Guhabwa 15GB za internet ku buntu akimara gufata telefone; Gukomeza kubona 45GB za internet, guhamagara imiyoboro yose ndetse na SMS zitagira umupaka ku mafaranga 3,000 gusa, iyo paki ikamara iminsi 30 kandi ikishyurwa hakoreshejwe Airtel Money.

Ibi bivuze ko umukiriya atabona telefone gusa, ahubwo ahita anabona ubushobozi bwo kuyikoresha neza kuva ku munsi wa mbere.

Iyi gahunda iri no mu murongo wa gahunda ya Airtel Rwanda yiswe "Hitamo Ibirenze (Switch to More)", igamije gutuma serivisi z'itumanaho n'ikoranabuhanga zirushaho kugera kuri bose ku giciro kiboroheye.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko muri iki gihe telefone zigezweho zitakiri ibikoresho byo guhamagara gusa, ahubwo zabaye uburyo abantu bigamo, bakoramo ubucuruzi, bakabona serivisi z'imari ndetse bakanavugana n'abari hirya no hino ku Isi.

Yasobanuye ko nubwo ibyo byose ari ingenzi, hari benshi bakomeje kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yose ya telefone icyarimwe. Avuga ko ubufatanye na Watu bugamije gukuraho iyo mbogamizi, bityo abantu benshi bakabona amahirwe angana yo kwinjira mu rugendo rw'u Rwanda rwo kwimakaza ikoranabuhanga.

Ati: "Twifatanyije na Watu kugira ngo dukureho iyo mbogamizi, duhe abakiriya bacu uburyo bworoshye bwo gutunga smartphone nziza binyuze mu nguzanyo iboroheye, banungukire ku muyoboro wa Airtel ndetse n'amapaki ya internet afite agaciro. Ubu bufatanye ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo gufasha buri Munyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda rishingiye ku ikoranabuhanga."

Ku ruhande rwa Watu Rwanda, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Ubucuruzi, Emile Kinuma, yavuze ko muri iki gihe smartphone atari igikoresho cyo guhamagara gusa, ahubwo ari umuryango ufungura amahirwe menshi.

Yagaragaje ko ifasha abantu kubona amasomo yo kuri internet, gukoresha serivisi z'imari, gutangiza no guteza imbere ubucuruzi ndetse no kubona amakuru n'akazi. Yavuze ko Watu yishimiye gukorana na Airtel Rwanda kugira ngo Abanyarwanda benshi bagere kuri ayo mahirwe.

Yabwiye InyaRwanda ati “Amasezerano twagiranye n’ay’igihe kirekire. Icyo abakiriya bazungukiramo n’uko bishyura mu byiciro, bivuze ko amafaranga yo kugura telefoni ntabwo bahita bayatanga icyarimwe. Umukiriya iyo aje akatugana, atanga amafaranga macye kugirango abone telefoni, hanyuma buri Cyumweru, buri kwezi, buri munsi bitewe n’ubushobozi bwe akishyura.”

Akomeza agira at: “Hanyuma ubwo bufatanye na Airtel Rwanda buzaba buri ku muyoboro wa Internet ukore neza kandi bamenyereye nk’inyungu nziza ku bakiriya. Telefoni dutanga ni iza Samsung.”

Umwe mu baturage bakoranye na Watu Rwanda, yavuze ko “Natangiye gukorana nayo nyuma y’uko Musaza wanjye ambwiye uburyo batangamo ideni ukabasha gutunga telefoni.” Ati “Naramubajije nti izihe telefoni bafitemo arazinyereka, birangira mpisemo iya A17.”

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, John Magara Gahakwa, yavuze ko ubufatanye na Watu bizafasha abakiriya babo gutanga ‘Smartphone’ mu buryo bworoshye.

Ati: “Uyu munsi twatangiye ku mugaragaro serivisi dufitanye n’ikigo Watu gisanzwe gitanga inguzanyo. Kuri Airtel dukorana kuri serivisi yo gutanga ‘Smartphone’ ku nguzanyo ku bakiriya bacu. Icyo umukiriya asabwa ni ukuza kuri ‘Service Centre’ ya Airtel cyangwa ahantu Samsung ikorera.”

Arakomeza ati: “Iterambere tugezeho nk’u Rwanda rikeneye ko buri wese atunga ‘Smartphone’ [...] Muri ubu bufatanye dufitanye na Watu twatangije iki gikorwa kandi bimaze amezi abiri, ubu tumaze kugurisha telefoni 2000, kandi uko abantu bagenda basobanukirwa, bagenda biyongera.

Ni nde wemerewe guhabwa iyi nguzanyo?

Kugira ngo umuntu yemererwe gufata telefone muri iyi gahunda, agomba kuba yujuje ibi bikurikira: Kuba afite indangamuntu y'u Rwanda ifite agaciro; Kuba afite SIM Card ya Airtel imaze nibura amezi atandatu ikoreshwa kandi iyanditseho;

Kuba afite nibura imyaka 18; Gutanga amakuru y'umuntu wa hafi ushobora kuboneka mu gihe bikenewe (Next of Kin); Kuba nta yindi nguzanyo ya Watu atararangiza kwishyura; Kwishyura amafaranga y'ibanze (down payment), bitewe n'ubwoko bwa telefone yahisemo.

Abakiriya bazajya bishyura amafaranga make bitewe na gahunda bahisemo. Hari abashobora kwishyura buri munsi, buri cyumweru cyangwa buri kwezi.

Igiciro gitangirira ku mafaranga 747 Frw ku munsi, naho ubwishyu bwose bukanyuzwa kuri Airtel Money, bityo ntibibe ngombwa kujya ku biro bya Watu buri gihe.

Kuri ubu iyi gahunda yatangiye gutangirwa mu mashami ya Airtel Service Shops akorera mu Mujyi wa Kigali, ndetse no ku bafatanyabikorwa ba Watu na SIMSTEL.

Abayiteguye bavuga ko intego ari uko mu gihe cya vuba izagera no mu zindi ntara zose z'u Rwanda kugira ngo abaturage benshi barusheho kubona telefoni zigezweho ku buryo buboroheye

Binyuze muri ubu bufatanye, Airtel Rwanda na Watu bavuga ko bifuza kongera umubare w'Abanyarwanda bafite smartphones, bityo bakabasha gukoresha internet, serivisi z'imari zishingiye ku ikoranabuhanga, kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, guhaha no gukora ubucuruzi kuri internet, ndetse no kubona andi mahirwe aturuka mu bukungu bwifashisha ikoranabuhanga.

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Watu Rwanda ajyanye no gufasha abanyarwanda gutanga ‘Smartphone’ mu buryo bworoshye


Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko ubufatanye na Watu bugamije korohereza Abanyarwanda gutunga smartphones no kwagura amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga


Sujay Chakrabarti yavuze ko Airtel Rwanda ikomeje gushora imbaraga mu gutuma serivisi z'ikoranabuhanga zigera kuri buri Munyarwanda ku giciro cyoroheye bose


Umuyobozi Mukuru wa Watu mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Andril Volokha yagaragaje ko amasezerano bagiranye na Airtel Rwanda, azungukira cyane abanyarwanda n’abandi bo mu bindi bihugu bifuza gutunga ‘Smartphone’


Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Ubucuruzi muri Watu Rwanda, Emile Kinuma, yavuze ko smartphone yabaye urufunguzo rufasha abantu kugera ku burezi, ubucuruzi n'andi mahirwe atandukanye


Emile Kinuma [Uri iburyo] yavuze ko ubufatanye bwa Watu na Airtel Rwanda buzafasha Abanyarwanda benshi gutunga telefone zigezweho binyuze mu buryo bw'inguzanyo bworoshye kwishyura


Abayobozi ba Airtel Rwanda na Watu bavuga ko ubu bufatanye buzihutisha urugendo rwo kongera umubare w'Abanyarwanda bakoresha smartphones no kubagezaho amahirwe aturuka ku ikoranabuhanga


AMAFOTO: Dox Visual/ Inyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...