Airtel Money Africa na pawaPay basanzwe bakorana kuva mu myaka itanu ishize, gusa ku munsi w’ejo ni bwo bongereye aya masezerano y’imikoranire.
Uku kongera igihe cy’imikoranire bishimangira ndetse bikoroshya inzira ya Airtel Money Africa ikoresha ibikorwa remezo bikomeye bitanga serivisi zijyanye no kwishyura bya pawaPay, aho bituma habaho uguhererekanya amafaranga kungana na miliyoni 4.
Ubu bufatanye buzajya butuma IMTOs ifasha kugira ngo amafaranga agere ku bakiriya ba Airtel Money. Airtel Money Africa isanzwe ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 166.1 mu bihugu 14 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, naho Airtel Money yo ikaba ifite abayikoresha bangana na miliyoni 44.6.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money Africa, Ian Ferrao, yavuze ko ubufatanye buha imbaraga abarashoramari bohererezanya amafaranga. Ati: “Twishimiye kwagura ubufatanye na PawaPay kugira ngo duteze imbere ukohererezanya amafaranga muri Afurika.
Kugaragaza kwizerwa no kwiyemeza kwabo bituma baba umufatanyabikorwa mwiza. Uku kwishyira hamwe guha imbaraga abashoramari mpuzamahanga bohererezanya amafaranga ndetse bigatuma na Airtel Money igenda ikura, bigatanga ubwishyu mu gihe cyo gishyigikira kwinjiza amafaranga no kuzamuka mu bukungu.”
Umuyobozi Mukuru wa pawaPay, Nikolai Barnwell, we yagize ati: “Inshingano zacu ni ukworoshya kwishyura ku bucuruzi muri Afurika, kandi kohereza amafaranga ni iby’ingenzi. Guteza imbere umubano wacu na Airtel Money bituma aboherezanya amafaranga avuye hanze bakoresha ibikorwa remezo byo ku rwego rw’Isi.”
Kohereza amafaranga bikomeje kuba ingirakamaro kuri miliyoni z’Abanyafurika, bigafasha imiryango, kwihangira imirimo ndetse no kwinjiza amafaranga. Ubu bufatanye butuma ukohererezanya amafaranga byizerwa mu buryo bwihuse, aho ari urufunguzo rwo kuzamura ubukungu bwa Afurika.
pawaPay izagura ubu bushobozi ku masoko y’inyongera ya Airtel Money Africa mu mezi ari imbere.