Aime Niyibizi yasobanuye ibyavuzwe ko yashwanye na Sam Karenzi-VIDEO

Imikino - 25/08/2025 3:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Aime Niyibizi yasobanuye ibyavuzwe ko yashwanye na Sam Karenzi-VIDEO

Umunyamakuru wa siporo Aime Niyibizi wasubiye kuri Fine FM yahozeho mbere y'uko ajya kuri SK Fm, yasobanuye ibyavuzwe ko yashwanye na Sam Karenzi ndetse akaba ari yo mpamvu yavuye kuri SK FM.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo uyu munyamakuru yasubiye kuri Fine FM mu kiganiro cya siporo "Urukiko rw’Ubujurire". Ni nyuma y’uko yari amaze igihe atumvikana kuri SK FM yakoreraga aho byavugwaga ko yashwanye na nyiri iyi Radio, Sam Karenzi, biturutse ku kudahuza ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zifite aho zihuriye na Rayon Sports.

Mu kiganiro na InyaRwanda Sports Tv, Aime Niyibizi yavuze ko impamvu yari amaze igihe atumvikana kuri SK FM ari ukubera ko yari yararwaye, gusa nyuma y’uko akize hakazamo n’ibibazo mu kazi.

Ati: ”Nahuye n’uburwayi ariko naho ntangiye gukirira hagenda hazamo ibibazo mu kazi ariko bitari binini cyane ariko ni na ko naganiraga n’ibindi bitangazamakuru kubera ko muri ibi bintu byacu uba ureba ngo ni hehe nabona ibyo mpabwa byiza umuryango n’abandi bantu bari hafi yawe bakamera neza”.

Yavuze ko ibyavuzwe ko yaba yarashwanye na Sam Karenzi kubera kudahuza ibitekerezo atari byo. Ati: ”Ibyo bintu ntabwo ari byo kuko ntekereza ko mu gihe kirenga amezi arindwi twakoranye umujyo twakoreyemo kuva bitangiye kugeza bigeze aho nahaviriye ntabwo wigeze uhinduka.

Iyo aba ari ugushanwa nk'uko abantu babivuga ngo twashanye kubera ko ibitekerezo byanjye bitahuraga n’ibye, twari kuba twaratandukanye cyera kubera ko guhera ku munsi wa mbere byari ibyo ngibyo ahubwo icyabiteye maze iminsi ntameze neza, ndwaye”.

Aime Niyibizi yavuze ko impamvu ibi byavuzwe ari ukubera ko bo nta n’umwe wari wakabishyizeho umucyo. Ati: ”Ntekereza ko impamvu byavuzwe ari ukubera ko twebwe tutari twarabivuzeho, ni yo mpamvu hagombaga kuzamo ibyo byose bivugwa by’ibinyoma ariko njyewe urebwa n’ibyo bintu ndabivuze 'ntabihari kandi ntabwo mbona ikintu abantu bapfa bahuriye mu kazi, bahuriye mu itangazamakuru'.

Nemera ko itangazamakuru ririsanzuye, umuntu aba afite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bye ku buryo nta muntu n’umwe wajyaho ngo agirane ikibazo n’undi. Ari ukuvuga ngo nashwanye n’abantu ubungubu ntabwo nakagombye kuba ngaruka ahangaha (Fine FM) kuko nahavuye hari uko kutumvikana ariko ibyo ngibyo birarangira ubuzima bugakomeza”.

Aime Niyibizi yakoreye ibitangazamakuru birimo Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Radio 10, Radio 1, City Radio, Fine FM na SK FM.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...