Hari hashize iminsi Aime Niyibizi atumvikana kuri SK FM mu kiganiro cy’Urukiko rw’Ikirenga ndetse na Extra Time yakoragamo aho byavugwaga ko habayeho kutumvikana hagati ye na Sam Karenzi.
Nyuma y’ibi, kuri uyu wa Mbere uyu munyamakuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yasubiye kuri Fine FM.
Aime Niyibizi yakoreye ibitangazamakuru birimo Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Radio 10, Radio 1, City Radio, Fine FM na SK FM.
Mu kiganiro cya Siporo cy’Urukiko rw’Ubujurire cya Fine FM agiye kujya akorana n’abarimo Muramira Regis na Sadam Mihigo.
Aime Niyibizi yasubiye kuri Fine FM