“Amani” ni ijambo risobanura amahoro mu Giswahili. Iyi ndirimbo iri kuri album ya Aimée Micomyiza yise Dufite Imana, ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku kwizera, agakiza, kunesha no guhishurirwa ubwiza bw’Imana.
Aimée Micomyiza yashishikarije abakunzi b’umuziki wa Gospel kumenya Yesu Kristo, agaragaza ko ari we soko y’amahoro nyakuri, ibyishimo n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Mu butumwa yaherekeje indirimbo ye nshya yise “Amani”, yasobanuye ko iyo umuntu abanye na Yesu, agira amahoro n’ibyishimo bidashingiye ku mimerere y’isi, ahubwo bikomoka ku mubano afitanye na we.
Yagaragaje ko umuntu wubakiye ubuzima bwe kuri Kristo adahungabanywa n’ibigeragezo ahura na byo, kuko Yesu ari we Rutare rudashobora kunyeganyezwa.
Yifashishije amagambo yo muri Yohana 14:27, aho Yesu asezeranya abigishwa be amahoro ye, ashimangira ko amahoro atangwa na Kristo atandukanye n’ayo isi itanga, bityo ko kuyizera bitanga imbaraga zo guhangana n’imiraba y’ubuzima.
Aimée Micomyiza yasabye abakunzi be kureba no gusangiza abandi indirimbo, kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi bashoboka.
Yabashimiye inkunga bakomeje kumuha mu murimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, abasaba gukomeza gukorana na we binyuze mu gutanga ibitekerezo no gukurikira umuyoboro we wa YouTube.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Aimée Micomyiza yasobanuye uko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyavutse, impamvu yahisemo gukorana na Muleha Nhonzi ndetse n’ibyo abakunzi b’umuziki we bakwitega mu bikorwa bye biri imbere.
Yavuze ko igitekerezo cyo gukora indirimbo “Amani” cyaturutse ku cyifuzo cyo kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we soko y’ubugingo n’amahoro nyakuri.
Yavuze ko iyo umuntu amenye Yesu by’ukuri, abona amahoro, ibyishimo, imigisha n’ibyiringiro birenze ibyo isi ishobora gutanga. Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni uguhamagarira abantu kwegera Yesu, kuko ari muri we haboneka amahoro nyakuri.
Muleha Nhonzi ni muntu ki kuri Aimée Micomyiza?
Aimée Micomyiza yavuze ko Muleha Nhonzi ari umuramyi akaba n’umucuranzi wa gitari, urangwa no kwicisha bugufi no gukunda gusenga.
Yasobanuye ko icyatumye amuhitamo ngo bakorane iyi ndirimbo atari impano ye gusa, ahubwo ko yanashingiye ku mico ye myiza no ku bushobozi afite mu kuramya no gucuranga.
Ati: “Namuhisemo kubera impano ye, imico ye n’ubushobozi bwe mu kuramya no gucuranga.”
Yakomeje avuga ko bombi bahurira mu murimo w’Imana aho baba mu mahanga, aho bahuriza hamwe impano n’imbaraga zabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza ku bantu bataramenya Imana, ndetse bagafashanya gukura mu kwizera.
Indirimbo “Amani” iri kuri album ya Aimée Micomyiza yise Dufite Imana. Ni album ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana, kwakira agakiza, kunesha no kumenya ubwiza bwayo.
Mu zindi ndirimbo zigaragara kuri iyi album harimo “Amazi y’i Golgotha”, “Ikamba ry’Abanesheje” na “Urwandiko ni Ubwiza Bwawe”.
Aimée Micomyiza yavuze ko abakunzi b’umuziki we bakwiriye kwitega indirimbo zubaka imitima, zikomeza ukwizera kandi zikayobora abantu kuri Yesu Kristo.
Yagize ati: “Abakunzi banjye bitege indirimbo zubaka imitima, zikomeza kwizera kandi zikayobora abantu kuri Yesu. Hari ibindi byiza biri imbere, kandi ndifuza gukomeza kubagezaho ubutumwa bwiza binyuze mu mpano Imana yampaye.”
Yasoje agaragaza ko yifuza gukomeza gukoresha impano yahawe n’Imana mu kugeza ku bantu ubutumwa bwiza, abibutsa ko muri Yesu Kristo ari ho haboneka amahoro nyakuri n’ibyiringiro birambye.
Aimée Micomyiza akomeje guhembura imitima ya benshi binyuze mu muziki

Aimée Micomyiza yavuze ko abakunzi b’umuziki we bakwiriye kwitega indirimbo zubaka imitima, zikomeza ukwizera kandi zikayobora abantu kuri Yesu Kristo

Aimée Micomyiza yagaragaje ko umuntu wubakiye ubuzima bwe kuri Kristo adahungabanywa n’ibigeragezo ahura na byo, kuko Yesu ari we Rutare rudashobora kunyeganyezwa

"Namuhisemo kubera impano ye, imico ye n’ubushobozi bwe mu kuramya no gucuranga.” Aimée Micomyiza avuga kuri Muleha Nhonzi
REBA INDIRIMBO NSHYA "AMANI" YA AIMEE MICOMYIZA
