Aimé Uwimana yavuze imbarutso y'indirimbo ye nshya "Ku Meza y'Umwami" yabereye ubuki abakunzi ba Gospel

Iyobokamana - 30/10/2025 12:55 PM
Share:
Aimé Uwimana yavuze imbarutso y'indirimbo ye nshya "Ku Meza y'Umwami" yabereye ubuki abakunzi ba Gospel

Aimé Uwimana ufatwa nka sekuru w'abaramyi bo mu Rwanda, yakoze mu ngazo azirikana ubuntu n'urukundo by'Umukiza. Ni mu ndirimbo yengetse yise "Ku Meza y'Umwami" yaryoheye benshi, bituma bamwe abakumbura gutaramana nawe mu gitaramo cye bwite.

"Reka ngushime Gicumbi cy'urukundo, reka nkurate Rukundo rwambaye umubiri, urwo abahanga batamenye bihagije ndetse urwo intyoza zitavuze ngo zinoze, ndakuririmbira ishimwe, ushimwe, uri Umwami urahambaye, ni wowe ushyizwe hejuru, nushimwe, uri Imana urahambaye, Hallelujah!!" - Aimé Uwimana mu ndirimbo ye nshya "Ku Meza y'Umwami".

Ni indirimbo yanuriye benshi ndetse izamura cyane amarangamutima yabo nk'uko bigaragara kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo "Ku Meza y'Umwami" aho bamwe bananiwe kwiyumanganya bakavuga ko bakunda cyane Aime Uwimana, abandi bakavuga ko iyi ndirimbo ye yandikanywe ubuhanga bakamushimira ko atajya abatenguha, akaba ari urugero rw'umuramyi w'umuhanga kandi wicisha bugufi.

Bati: "Urukundo rwambaye umubiri, Aime turagugukunda. Uri icyitegererezo cya benshi, Imana igukomeze. Ohhh ni Aime wa wundi rwose indirimbo nziza yandikanywe ubuhanga. Aime wacu ntujya udutenguha, si nk'umunsi uzadutegurira igitaramo. Urugero rwiza rw'umuramyi mwiza wicisha bugufi w'umuhanga.

Uyu mugabo njye ndagukunda nukuri pe azi kuririmba rwose pe. Nashimwe birenze ibisanzwe Umwami w'abami, Rukundo rwambaye umubiri! Imana igukomereze amaboko our Lovely Bishop turagukunda, turafashijwe".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Aimé Uwimana yavuze imbarutso y'indirimbo ye "Ku Meza y'Umwami", avuga ko ari indirimbo yo kuzirikana ubuntu n'urukundo by'umukiza. Yavuze ko na mbere mu mateka ntabwo ari umuntu wese wasangiraga n’umwami, ntabwo ari umuntu wese wazaga ku meza y’umwami, yabaga ari umuntu umwami yubashye, akunze, ahaye agaciro.

Kuririmba ngo "Ubuntu bwanyicaje ku meza y’umwami", yavuze ko kuririmba gutyo aba avuga ko Yesu Kristo yamusangije ibyo kurya bye, "yampaye ikaze aransangiza, yansangije ubuzima bwe". Akomeza avuga ko yashakaga kuvuga ko Yesu yaje akamusangiza "ubuzima bwe kugira ngo ubuzima bwe buhinduke ubuzima bwanjye. Gusangira na Kristo ni ukwakira ubuzima bwe".

Ati: "Ntabwo ari ibyo kurya by’umubiri [navugaga],..ahubwo tuba turimo turavuga ubuzima yaduhaye muri we, nkongera nkavuga ngo ni ubuntu bwabiteye, nta kiguzi byansabye, ni ubuntu bwanyicaje kuri iyi meza, nta kintu na kimwe nari gukora ngo mbashe kwakira ubuzima bwa Kristo, mbashe kwakira agakiza ka Kristo, ahubwo ni ubuntu bwe gusa.

Aimé  Uwimana ati: "Ni urukundo rwatumye nisanga. Umuntu ashobora kugutumira ku bw’impamvu zitandukanye ngo musangire ku meza ye, ariko iyo uzi ko ukunzwe bituma wumva urushijeho kwisanga, urukundo rutuma numva nisanze muri Kristo, ntikeka, ntitinya, kuko mba nzi ko nta yindi mpamvu iri inyuma,..nta kindi kiri inyuma kibi, byose ni byiza".

Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na “Muririmbire Uwiteka”, avuga ko nk’uko Bibiliya ivuga ngo umugisha Imana itanga ntiyongeraho umubabaro, Yesu Kristo wamweretse ineza itaboneka ahandi, "ibyo byose ni Kristo ufite umwihariko", akaba ari yo mbarutse y'iyi ndirimbo ye nshya. Ati: "Warangabiye ndi gukura ubwatsi/gushima".

Uyu muramyi umaze imyaka 32 akorera Imana binyuze mu muziki, yavuze ko urukundo rwa Yesu Kristo nta hantu na hamwe ruhejwe, nta gihe na kimwe rubura imbaraga, nta kintu na kimwe urukundo rwa Kristo rutarengera/rutatabara, nta gihe na kimwe ruruha ku mwana w’umuntu, ni urukundo ruri 'Perfect'.

Aime Uwimana avuga ko "nta hantu na hamwe umuntu yagera urukundo rwa Kristo rutamukura", akaba ari yo mpamvu aririmba ati "Reka ngushime gicumbi cy’urukundo". Asobanura ko Kristo ari Ububiko bw’urukundo. Kuririmba ngo "Reka nkurate rukundo rwambaye umubiri", Aime yasobanuye ko Yesu Kristo ni rwo rukundo nyakuri, "abahanga batamenye bihagije, urukundo rutamenywa".

Tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yari yatumiwe mu gace ka “Meet Me Tonight” kagize igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), Aimé Uwimana watangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga hagati ya 1993 na 1994, yagarutse ku muziki anagira inama abaramyi bashya n'abandi bashaka kwinjira mu muziki wa Gospel.

Yavuze ko ubwo yatangiraga umuziki, ntiyari afite igitekerezo cy’uko ari wo uzamubeshaho, ahubwo yumvaga ari umuhamagaro Imana yamuhaye wo kwamamaza ingoma yayo. Avuga ko mu ntangiriro yahuye n’amagambo y’abantu bamubwiraga ko batiyumvisha uburyo yagurisha ijambo ry’Imana ziri mu ndirimbo ze.

Aimé Uwimana yagize ati “[…] Hari igihe washakaga kugurisha CD bakavuga ngo urashaka kugurisha ubutumwa bwiza. Ntibyari byoroshye, gukora umuziki wumva ko wakubeshaho. Ariko nibaza ko ari ukutamenya.

Ariko ibyo nanone byaramfashije ku ruhande rwanjye n’abakoze icyo gihe, ko umuntu yabijyamo mbere na mbere kubera ko abikunze, ubundi akabijyamo kubera ko ari umuhamagaro n’impano, ukabikora ubikunze kurenza ibindi byose..."

Yavuze ko imyaka ishize yahinduye byinshi mu myumvire, ndetse n’amafaranga atangira kuboneka mu muziki. Ariko ashimangira ko icy’ingenzi ari uko umuramyi agomba guharanira gukora indirimbo zinoze, atitaye cyane ku nyungu z’amafaranga.

Aimé Uwimana yibukije urubyiruko ko mu rugendo rw’umuziki, cyane cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, bakwiye kwinjiramo batagamije ibyo sosiyete izabaha, ahubwo bitegura ibyo bazaniye sosiyete n’Isi muri rusange.

Ati: “Umuntu yagakwiye kuza avuga ngo ni iki nzaniye abantu? Ni iki cy’umwihariko nzanye muri sosiyete yanjye cyangwa se mu Isi yanjye. Kuko icyo ng’icyo iyo ucyitayeho, ni cyo gishobora kuzana umusaruro nyuma. Ariko iyo umuntu atangiye atekereza ku nyungu cyangwa ku cyo azabona nyuma hari ubwo byica akazi k’ubu ng’ubu.”

Abajijwe niba yashyigikira umwana we washaka gukora umuziki, Uwimana yasobanuye ko umubyeyi adashobora kurekura ukuboko ku mwana we, ahubwo agomba kumufasha mu rugendo, akamuyobora mu nzira nziza igana ejo heza.

Uyu muramyi yanibukije ko yakiriye agakiza mu 1993, asobanura ko “Agakiza ari ukumenya neza ko wakijijwe, no gusobanukirwa umurimo Kristo yakoze ku musaraba aducungura, n’icyo uwo murimo uvuze ku buzima bwa buri wese.”

Mu 1994, yafatanije na nyina kuririmba indirimbo yo gushimira Imana, ibintu byamufashije kwimakaza umurimo wo kuririmba za Gospel. Yavuze ko yatangiye umuziki akuze, ku buryo atigeze aririmba muri korali z’abana nk’uko bigendekera abandi benshi.

Yavuze ko ari ngombwa ko umuramyi abanza guhamya neza impamvu ari mu muziki, aho guheranwa n’igitutu cy’amafaranga cyangwa imyumvire y’abantu. Kuri we, indirimbo zihimbaza Imana zigomba kubakwa ku rukundo n’umuhamagaro, kuko ari byo bituma umuhanzi aramba kandi ubutumwa bwe bugera ku bantu benshi.

Aime Uwimana yasobanuye birambuye indirimbo ye nshya "Ku Meza y'Umwami"

Aime Uwimana amaze imyaka 32 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo 'Muririmbire Uwiteka'

Aime Uwimana yakoze indirimbo "Ku Meza y'Umwami" yaryoheye cyane abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "KU MEZA Y'UMWAMI" YA AIME UWIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...