Uyu
muramyi wamamaye mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka” azitabira iki gitaramo
ku nshuro ye ya mbere ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, muri Kigali
Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Ni
ubwa mbere Aimé Uwimana yitabiriye iki gitaramo kizwiho guhuza urwenya
n’umuziki, aho azaha urubyiruko ubutumwa bwo kubaka ubuzima bwiza no
kubahumuriza binyuze mu biganiro n’indirimbo ze.
Kugeza
ubu, Aime Uwimana akurikiye Prosper Nkomezi, umuramyi uri gutegura Album ye ya
kane nawe wigeze gutumirwa muri Gen-z Comedy, bikaba bigaragaza ko iki gitaramo
kigeza no ku bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci, utegura ibi bitaramo, yavuze ko yishimiye
gutumira Aime Uwimana kuko afite indirimbo n’ubutumwa bifasha urubyiruko.
Yagize
ati: “Azaganiriza urubyiruko, hanyuma anabaririmbire. Tugamije kubaha umwanya
wo gusetsa no kwidagadura ariko tunabibutsa ko hari indirimbo n’amagambo
abubaka mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Iki
gitaramo kandi kizasusurutswa n’abanyarwenya b’abanyempano barimo Muhinde,
Pilate, Kandi na Musa, Joshua, Isacal, Clement Inkirigito n’abandi
batandukanye.
Gen-z
Comedy ni bimwe mu bitaramo byamamaye mu Rwanda mu guhuza urwenya, umuziki
ndetse n’ibiganiro byubaka, bigahurizwamo urubyiruko n’abakunzi b’imyidagaduro
mu buryo bworoheje kandi buryoheye buri wese.
Aimé
Uwimana ni umwe mu baririmbyi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana mu Rwanda. Yatangiye umuziki mu myaka ya za 1995, akorana
n’amakorali atandukanye mbere yo kwinjira mu muziki ku giti cye. Ubu arizihiza
imyaka 30 ishize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Indirimbo
ze zakunzwe cyane zirimo “Muririmbire Uwiteka”, “Iminsi yose’’, ‘‘Inkovu
z’urukundo’’, ‘‘Tu es mon refuge’’, ‘‘Thank” n’izindi zagiye zibera ihumure
abakristo n’urubyiruko. Aherutse gukorana indirimbo na Bosco Nshuti yitwa "Ndashima".
Uretse kuririmba, azwiho no gufasha mu gutoza no kurera abahanzi bato mu muziki wa Gospel, ibintu byamugize umuyobozi w’icyitegererezo mu rugendo rw’abaramyi bashya, bituma benshi bamufata nka ‘Bishop w’abahanzi’.
Umuramyi
w’indirimbo nka “Muririmbire Uwiteka” ategerejwe ku rubyiniro rwa Camp Kigali
ku wa 25 Nzeri 2025
Uwimana
Aimé yamenyekanye mu ndirimbo ‘‘Muririmbire Uwiteka’’, ‘‘Une Lettre d’Amour’’,
‘‘Ngwino mukiza twibanire’’, ‘‘Iminsi yose’’, ‘‘Urwibutso’’, ‘‘Inkovu
z’urukundo’’ n’izindi
Aime Uwimana yitezweho indirimbo z’umwuka mu gitaramo kizwiho gusetsa no kwidagadura
REBA INDIRIMBO "MURIRIMBIRE UWITEKA" YA AIME UWIMANA