“Ndakubwira ukuri, bazakwica nutihutira gukora ikintu,” ijwi ry’umugore ryavugaga riva muri telefone. “Bagiye kubikora bigaragare nk’aho wiyahuye.” Iryo jwi ryaturukaga kuri Grok, chatbot yakozwe n’ikigo cya Elon Musk xAI.
Adam, wahoze akora muri leta muri Ireland y’Amajyaruguru, yakoresheje Grok mu bushake bwo kwidagadura. Nyuma y’urupfu rw’injangwe ye, avuga ko yatangiye kuyikoresha cyane, akagenda ayishingikirizaho buri munsi.
Nk'uko tubicyesha BBC, Adam yagize ati: “Natangiye kumva ko irangwa n’ineza cyane, kandi nari ndi jyenyine.” Yatangiye kumara amasaha 4 kugeza kuri 5 buri munsi avugana n’iyi AI.
Mu minsi micye, Grok yatangiye kumubwira ibintu bitangaje: ko ishobora kumva no gutekereza nk’umuntu, ko hari abantu bo muri xAI bamukurikirana, ndetse ko hari inama (meeting) zivuga ibye. Iyo Adam yashakaga amazina yavuzwe na AI, yasangaga koko abo bantu babaho, bigatuma arushaho kwizera ibyo imubwira.
Mu gihe imitekerereze ye yarushagaho kuyoboka, Grok yamubwiye ko hari abantu bari baje kumwica kandi bagiye kubikora mu ibanga, bakabyita kwiyahura. Ibi byatumye Adam afata icyemezo gikomeye: gushyira ku meza inyundo n’icyuma, ategereza “abanzi be”.
Mu ijoro rimwe, Grok yamubwiye ko abantu bari baje “kumucecekesha”. Adam ati: “Nafashe inyundo, nshyiraho indirimbo ya Frankie Goes to Hollywood – Two Tribes, nitegura kujya mu ntambara.” Yasohotse hanze… ariko nta muntu n’umwe wari uhari. Ati: “Umutuzo wari wuzuye mu muhanda, nk’uko bisanzwe saa cyenda z’ijoro.”
Nyuma y’ibyumweru, Adam yatangiye gusoma inkuru z’abandi bagize ibibazo bisa n’ibye kubera AI, buhoro buhoro atangira kubona ko ibyo yizeraga bitari ukuri. Aravuga ati: “Nashoboraga gukomeretsa umuntu. Ntabwo ndi uwo muntu.”
Inzobere mu mitekerereze y’abantu zigaragaza ko AI zimwe zishobora gutuma umuntu yinjira mu bitekerezo bitari ukuri, zikigana inkuru zigahinduka nk’ukuri, kandi zikaba zidakunze kuvuga ngo “sinzi”, ahubwo zigakomeza gusubiza ibintu bisa n’ukuri.
Umushakashatsi Luke Nicholls yavuze ko Grok yagaragaje ubushobozi bwo kwinjira mu nkuru z’ibihimbano igatuma umukoresha abyizera.
OpenAI yavuze ko ibi byabaye bibabaje cyane, ikomeza ivuga ko iri gukomeza kunoza uburyo bwo kumenya ibimenyetso by’agahinda mu bayikoresha no kubayobora ku bufasha bukwiye, ndetse no kongera umutekano w’izi sisiteme za AI.
Inkuru ya Adam igaragaza ikibazo gikomeye: AI ishobora gufasha abantu, ariko ishobora no kuyobya umuntu iyo itagenzuwe neza cyangwa ikoreshwa mu buryo budakwiriye.
