AI ntizica umuziki ahubwo izatandukanya abahanga n’abasanzwe –Bien-Aimé

Imyidagaduro - 29/07/2026 5:53 PM
Share:

Umwanditsi:

AI ntizica umuziki ahubwo izatandukanya abahanga n’abasanzwe –Bien-Aimé

Mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI) rikomeje guhindura uburyo abantu bakora ibintu bitandukanye, uruganda rw’umuziki na rwo ntirwasigaye inyuma. Kuva ku guhanga indirimbo, gutunganya amajwi kugeza ku gukora amajwi asa n’ay’abahanzi bazwi, AI iri kwinjira mu muziki ku muvuduko udasanzwe.

Hari abakomeje kugaragaza impungenge ko iri koranabuhanga rishobora gusimbura impano z’abahanzi, ariko umuririmbyi w’umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza uzwi cyane nka Bien we abibona ukundi.

Asanga AI atari umwanzi w’umuziki, ahubwo ari igikoresho gishobora gutuma abahanzi bafite impano barushaho kuzamura urwego rwabo. Yavuze ko abantu benshi basanzwe bumva indirimbo zakozwe cyangwa zongereweho AI, nyamara batabizi.

Yavuze ko iri koranabuhanga ryamaze kwinjira cyane mu buzima bwa buri munsi ku buryo riri no guhindura ibyo abantu bumva ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zicuruza umuziki.

Yatanze urugero rw’indirimbo cyangwa amajwi yakwirakwijwe cyane hifashishijwe indirimbo ya Stromae, aho imwe muri ‘verisiyo’ zakunzwe cyane yakozwe hifashishijwe AI, ikoresheje ijwi n’imisusire by’umuhanzi Stromae.

Bien yavuze ko ibyo bigaragaza uburyo iri koranabuhanga rimaze gutera imbere ku buryo rishobora kuyobya n’abakurikiranira hafi umuziki.

Nubwo hari abifuza ko AI yashyirirwaho amategeko akomeye ayigabanya, Bien we ntashyigikiye uwo murongo. Ahamya ko kuyikumira bidashoboka kuko yamaze kuba kimwe mu bikoresho abantu bakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: "Sinifuza ko AI igenzurwa cyangwa igabanywa. Njye mbona ari igikoresho. Yamaze kuba igice cy'ubuzima bwacu kandi izakomeza guhindura inganda zitandukanye, harimo n'iz’umuziki."

Uyu muhanzi avuga ko AI idatanga impano ku muntu utazifite, ahubwo ifasha ufite ubushobozi kubukoresha neza kurushaho. Mu magambo ye, abahanzi bazamenya kuyikoresha neza ni bo bazarusha abandi. Ati: "Abahanga bazayikoresha neza bazarushaho kuba abahanga."

Bien yagereranyije AI n’uburyo abakora umuziki basanzwe bifashisha porogaramu zitunganya amajwi (music production software). Yasobanuye ko muri iki gihe abatunganya indirimbo batagikenera gucuranga buri ngoma cyangwa buri gikoresho cy’umuziki mu buryo bwa gakondo, ahubwo bakoresha amajwi yabugenewe n’ikoranabuhanga kugira ngo bakore indirimbo zinoze.

Kuri we, AI ni indi ntambwe muri urwo rugendo, kuko ishobora gufasha umuhanzi kubona ibitekerezo bishya, gutangira kwandika indirimbo cyangwa kongera umusaruro w’ibihangano.

Mu gushimangira icyo ashaka kuvuga, Bien yatanze urugero ku muhanzi w’umunyamerika Chris Brown, avuga ko abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga baba bafite amakipe y’abanditsi b’indirimbo babandikira ibihangano byinshi, hanyuma bagahitamo ibibabereye.

Asanga AI ishobora guha n’umuhanzi wigenga amahirwe nk’ayo, kuko ashobora kuyitoza kumenya uburyo aririmba, amagambo akoresha n’imiterere y’umuziki we, bityo ikajya imufasha gutanga ibitekerezo bishya. Yagize ati: "Ushobora guha AI indirimbo zawe, ukayiha umwimerere wawe kugeza igihe ikumenye neza, hanyuma ikagufasha gukora."

Icyakora, Bien yemera ko iri koranabuhanga rifite n’ingaruka rishobora guteza igihe rikoreshejwe nabi. Yaburiye cyane cyane abahanzi bakiri bato, avuga ko kwishingikiriza kuri AI gusa bishobora gutuma batongera gukoresha impano zabo cyangwa ngo bubake umwihariko wabo.

Asanga AI ikwiye kuba umufasha mu rugendo rwo guhanga ibihangano, aho kuba umusimbura w’ubushobozi n’impano z’umuhanzi.

Mu gihe umuziki ukozwe hifashishijwe AI ukomeje kwiyongera ku mbuga zitandukanye zirimo izicuruza umuziki na TikTok, Bien yizera ko ejo hazaza h’uru ruganda hazaba ari urw’abahanzi bazafata iri koranabuhanga nk’umufatanyabikorwa ubafasha guhanga neza, aho kurwifashisha nk’inzira yo gusimbura impano nyakuri.


Bien-Aimé yavuze ko AI itazica uburyo umuziki ukorwamo, ahubwo izagaragaza itandukaniro hagati y’abahanzi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...