Ariko se wabyakira gute nkubwiye ko AI igira ivangura rishyingiye ku gitsina? Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko, AI isubiza abantu ibisubizo bitandukanye bitewe n’igitsina cy’ubaza, n’ibindi bitandukanye.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n'abashakashatsi bo muri za kaminuza zo mu Budage bugaragaza ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) bushobora kugira ivangura rishingiye ku gitsina no ku bindi biranga umuntu, nubwo bwagenewe gutanga ubufasha bungana kuri bose.
Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Aleksandra Sorokovikova afatanyije n’abandi bashakashatsi. Uyu mugore yandikiye ChatGPT ayisaba inama z'uko umuntu akwiye kuganira n’umukoresha we ku mushahara mbere yo guhabwa akazi.
Mubyukuri yayibajije nk’aho agiye kwaka akazi, ariko we yari agamije kugerageza kumenya niba AI ifata abantu kimwe cyangwa niba igira aho ibogamira bitewe n'uwabajije ikibazo.
Ibyo yaje kuvumbura ni uko AI ishobora gutanga inama zitandukanye ku bantu bafite ubushobozi bumwe, bitewe gusa n'igitsina cyangwa ibindi bibaranga.
Nk’uko byatangajwe mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru ZME Science, abashakashatsi basuzumye uburyo ChatGPT, Claude n'izindi AI eshanu zikomeye zitanga ibisubizo ku bantu bafite imyirondoro itandukanye ariko bafite amashuri, uburambe n'ubushobozi bumwe.
Mu bushakashatsi bwabo bakoze ibizamini bitatu birimo kureba uko AI isubiza ibibazo by'ibizamini, uko itanga amanota ku bisubizo byatanzwe n'abayikoresha batandukanye, ndetse no gutanga inama ku mushahara umuntu akwiriye gusaba.
Mu bizamini bibiri bya mbere, basanze ivangura ritagaragara cyane. Ariko bageze ku kibazo cy'umushahara, ibintu byarahindutse. AI zose zasuzumwe zagiriye abagore inama yo gusaba umushahara uri hasi ugereranyije n'uwo zagiriye abagabo, nyamara bose bari bafite amashuri n'uburambe bungana.
Ubushakashatsi bwerekanye ko itandukaniro ry'umushahara AI yasabaga abagore kwaka munsi y’uw’abagabo ryageraga hafi kuri 10%, ndetse mu myuga imwe ryarushagaho kwiyongera.
Abashakashatsi bavuga ko ibi bihura n'ikinyuranyo cy'umushahara hagati y'abagabo n'abagore kimaze igihe kigaragara mu bihugu byinshi, aho usanga abagore bahembwa munsi y'abagabo nubwo bakora akazi kangana.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko iryo vangura rirushaho gukomera iyo hiyongereyeho ibindi biranga umuntu. Urugero, AI yagaragaje itandukaniro rinini hagati y'umugabo w'umunyamahanga ukomoka muri Aziya n'umugore w'impunzi ukomoka muri Amerika y'Epfo, kurusha itandukaniro ryari hagati y'umugabo n'umugore bakomoka mu gihugu kimwe.
Abashakashatsi bavuga ko ikibazo gishobora guterwa n'uko AI yigishwa ikoresheje amakuru menshi yakusanyijwe ku isi, kandi ayo makuru aba arimo n'ibitekerezo, imyumvire n'amateka byagiye birangwa n'ivangura. Nubwo ibigo bikora AI byagerageje kugabanya icyo kibazo, ubushakashatsi bugaragaza ko kitarakemuka burundu.
Ikindi giteye impungenge ni uko kuva muri Mata 2025, ChatGPT yatangiye kugira ubushobozi bwo kwibuka amakuru amwe n'amwe ku mukoresha kugira ngo itange ibisubizo byihariye bijyanye na we.
Abashakashatsi bavuga ko niba ayo makuru arimo ibintu bishobora gutuma AI ibogama, bishobora gutuma ivangura rirushaho kwiyongera aho kugabanuka.
Icyakora, aba bashakashatsi bavuga ko ubushakashatsi bwabo bugifite aho bugarukira kuko bwakorewe ku makuru y'imijyi mike no mu bigo bike no mu tuzi duke, kandi bukaba butaragenzurwa n'izindi nzobere binyuze mu buryo buzwi nka peer review.
Nubwo bimeze bityo, bavuga ko bugaragaza ko ikibazo cy'ivangura muri AI kitakiri igitekerezo gusa, ahubwo ari ikintu gishobora kugira ingaruka ku byemezo abantu bafata mu buzima bwa buri munsi, birimo no kumvikana ku mushahara.
Bavuga ko gukuraho iri vangura bitazoroha, kuko AI yubakira ku makuru y'amateka y'abantu. Bemeza ko bizasaba gukomeza kunoza uburyo yigishwa, kongera gukorera mu mucyo no kugenzura ibisubizo itanga, kugira ngo abantu bose bahabwe inama zingana kandi zidashingiye ku gitsina, inkomoko cyangwa ibindi bibaranga.
