Ibi yabigarutseho mu kiganiro Rirarashe cyo kuri Radio &
TV1 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026.
Ati: ”Nta mvune yagize mu myitozo si umukinnyi wa
Kiyovu Sports n'ibyakora ni amakosa. Ahubwo iyo Kiyovu yibeshya ikamushyiramo
Mukura VS yari kuba ubungubu irimo irasekera kuri Miliyoni 20 Frw. Iki kibazo nikitarangirira na hano no muri
CAS tuzagishyiramo, ntitukajye tugira ibintu by’imiteto”.
Yakomeje avuga ko “hari igihe abantu bamenyera abandi bagaceceka ariko ibi ni n'agasuzuguro". Ati: "Ibi ni ibintu bigaragara, uyu ni mukinnyi wacu muri system ya FIFA kugeza mu mwaka w’imikino wa 2026/2027 mu kwezi kwa 8".
"Abantu bazajye bubaha n’abandi.
Ibishoboka ni bimwe abantu nibaze bajye mu biganiro tureke kubanza kwigira
abanyabwenge. Abantu bazigira abanyabwenge bumve ko bazajya baza bagakina mu
bintu bakumva ko ibintu biri ahongaho.”
Perezid awa Gasogi United yavuze ko yabibajije
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports akamubwira ko ibijyanye n’iki kibazo ntabyo
azi.
Ati: ”Ndarahiye iki kibazo kidaciye mu mucyo ntabwo mbyitayeho. Igiciro cyose bizafata burya nibiba ngombwa uzahangane ariko ntabwo abantu bashobora kukumenyera. Guceceka ntabwo ari ukuvuga ko tudafite ibyo kuvuga. Aho kugira ngo ube imbwa waba imva. Ibintu biroroshye niba bumva bakeneye umukinnyi nibaze bubaharize tuve mu bintu biri aho”.

KNC yiteguye kugezayo Kiyovu Sports kubera Hakim Hamiss
