Ubu butumwa Papa yabunyujije mu ibaruwa yashyizweho umukono n'Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Karidinali Pietro Parolin, yohererejwe Umushumba wa Diyosezi ya Lodi mu Butaliyani, Musenyeri Maurizio Malvestiti, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa 27 wahariwe Mutagatifu Columbanus.
Papa yashimangiye ko igihe amakimbirane yahindutse intambara, abantu bakwiye kureka gushinjanya ahubwo bakicisha bugufi bagasaba Imana imbabazi.
Yagize ati: "Iyo amakimbirane ahindutse intambara, agakurikirwa n'urupfu n'isenyuka ry’ibintu bitandukanye, aho gukomeza gushinjanya, dukwiye kwambaza Imana Nyirimpuhwe kugira ngo iduhindurire imitima. Imbabazi z'Imana ni zo zonyine zishobora kuzuza imitima yacu impuhwe nyakuri no gutuma n'abanzi bashobora kongera kuramburirana ibiganza."
Nk’uko tubikesha Vatican News, Papa Leo XIV yavuze ko uyu ari wo murongo Mutagatifu Columbanus yasize, asobanura ko kwicisha bugufi no kwemera amakosa ari intambwe ya mbere iganisha ku bwiyunge nyabwo.
Yashimiye kandi ibikorwa bimaze imyaka byinshi bikorwa mu rwego rwo guhuza abakirisitu n'abaturage bo mu bihugu bitandukanye by'u Burayi, aho bahurira hamwe bakazirikana umurage wa Mutagatifu Columbanus.
Yavuze ko ibyo bikorwa bifasha abantu bo mu ndimi n'amahanga bitandukanye kongera kuvumbura indangagaciro z'umuco wa gikristu kugira ngo zibafashe guhangana n'ibibazo byugarije isi muri iki gihe.
Papa yagaragaje ko intambara n'urwango bitarangizwa no gukomeza guterana amagambo cyangwa gushinjanya amakosa, ahubwo bisaba ko abantu bahinduka mu mutima, bakemera gusaba imbabazi no kubabarira.
Yibukije ko impuhwe z'Imana ari zo zubaka impuhwe hagati y'abantu, kandi ko ari zo zishobora gutuma abigeze kuba abanzi bongera kubana mu mahoro.
Ubu butumwa buje mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje kuba intambara n'amakimbirane, birimo ibikomeje kubera muri Ukraine, Gaza no mu bindi bice bitandukanye, aho abayobozi b'amadini n'imiryango mpuzamahanga bakomeje gusaba ko hashyirwa imbere ibiganiro n'ubwiyunge aho gukoresha intwaro.
Papa Leo XIV asaba abakirisitu n'abatuye isi muri rusange kongera kwimakaza umuco wo kwicisha bugufi, kubabarira no gushyira imbere ubumuntu, agaragaza ko amahoro nyakuri atangirira mu mutima w'umuntu wahinduwe n'imbabazi z'Imana, mbere yo kugera mu muryango no mu bihugu.