Aho Chris Brown azataramira i Kigali hatangiye gutekerezwaho- VIDEO

Imyidagaduro - 06/06/2025 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Aho Chris Brown azataramira i Kigali hatangiye gutekerezwaho- VIDEO

Kuva umunyemari Karomba Gael wamenye nka Coach Gael yatangaza ko ari mu rugendo rwo kuzana umuririmbyi Chris Brown i Kigali mu rugendo rwo kuhakorera igitaramo cye cya mbere, byabaye inkuru igarukwaho cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, ndetse aho azataramira hari gutekerezwaho.

Uyu mugabo ari kumwe na Mike bahagarutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025, berekeza mu Mujyi Pritoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho bajyanywe no kureba imikino ya BAL.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko Coach Gael azagirana ibiganiro n’itsinda ry’abantu baherutse gutumira Chris Brown gukorera igitaramo muri Afurika y’Epfo, ndetse n’itsinda ry’abantu basanzwe bashakira amasoko Chris Brown babarizwa muri kiriya gihugu.

Ariko kandi urugendo rwo kuzana i Kigali Chris Brown, Coach Gael ari kurufashwamo n’umunyarwanda Tuma Basa ukora muri Youtube; cyane cyane mu bijyanye no kumuhuza n’abantu bo gucaho mu bijyanye n’imikoranire na Chris Brown. Amakuru avuga ko ahazabera iki gitaramo hamaze kwemezwa, gusa ntiharatangazwa.

Chris Brown aheruka muri Afurika, ubwo yigaruriraga imitima y’abafana bo muri Afurika y’Epfo, mu gitaramo cyabaye amateka cyabereye kuri Stade FNB i Johannesburg ku matariki ya 14 na 15 Ukuboza 2024.

Iki gitaramo cyari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo yise “Return Tour”, cyitabiriwe n’abantu barenga 90,000, benshi baturutse muri Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.Iki gitaramo cyamugize umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya R&B, ndetse cyanagaragaje ubuhanga bwe budasanzwe mu bitaramo byo ku rwego rwo hejuru.

Chris Brown yanyuze abafana be mu rugendo rw’amarangamutima y’umuziki, aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo zamugize ikirangirire zirimo “Run It!”, “Kiss Kiss” na “With You”, anabashimisha n’izigezweho nka “Loyal”, “Under the Influence” na “Go Crazy.” Uko yahuzaga izi ndirimbo byasize abafana bose banyuzwe, bifatanya mu gusangira ibyishimo by’uyu muhango udasanzwe.

Chris Brown yongeye kwerekana impano ye yihariye mu kubyina no gutunganya ibirori. Yari aherekejwe n’amashusho y’ikoranabuhanga, imyiyereko yo mu kirere byose byashimishije abari aho, bikagaragaza ubuhanga n’ishyaka abishyiramo mu gutaramira abafana be.

Chris Brown ntiyabaye nyamwigendaho. Yazamuye ibendera ry’umuziki nyafurika ahuriza ku rubyiniro ibyamamare birimo Major League DJz, DJ Maphorisa, Cassper Nyovest, Uncle Vinny, Davido wo muri Nigeria, ndetse na Lola Jay. Ibi byahaye agaciro karenze ibi birori, bihinduka iserukiramuco ry’ubuhanzi nyafurika.

Uretse ibyishimo by’abafana, igitaramo cyagize uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’akarere. Amakuru aturuka mu mahoteli, resitora n’abakora ubwikorezi agaragaza ko habayeho ukwiyongera gukomeye kw’akazi.

Abacuruzi bacururizaga hafi ya stade bagize umusaruro udasanzwe. Iki gitaramo cyagaragaje ko Afurika y’Epfo ishobora kwakira ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi, kandi byungura igihugu mu buryo bugaragara.

Nubwo benshi bishimiye igitaramo, bamwe bibajije ku kuba Chris Brown yahakirwa bitewe n’amateka ye ajyanye n’ibibazo byo mu nkiko. Ariko ibitekerezo by’abafana n’uburyo amatike yagurishijwe vuba cyane byeretse isi ko umuziki ari ururimi rusumba ibindi byose, rushobora guhuza abantu nubwo baba bafite amateka atandukanye.

Igitaramo cya Chris Brown i Johannesburg ntikizibagirana vuba. Cyabaye isabukuru y’umuziki nyafurika, kirangwa n’ikoranabuhanga, ubuhanzi, n’amarangamutima. Cyafunguye kandi amarembo ku bandi bahanzi mpuzamahanga, kigaragaza uko umuziki ushobora guhuza imigabane, imico n’ibisekuru.

Chris Brown ntabwo yagarutse gusa muri Afurika y’Epfo — ahubwo yabasigiye amateka azibukwa igihe kirekire. Ushingiye ku kuntu asigaye akora ibitaramo bye muri iki gihe, amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mugabo ashobora gutaramira muri Sitade Amahoro cyangwa se mu mbuga ya Canal Olympia; ndetse hari bamwe mu bantu n’ibigo bamaze kwereka Coach Gael ko bamushyigikiye ku gitekerezo yagize. 

Kuva mu myaka 30 ishize, Chris Brown yatumiwe gutaramira mu Rwanda bikanga ku munota wa nyuma

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU GITARAMO KIVUGWAMO CHRIS BROWN I KIGALI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...