Uyu
mugabo ari kumwe na Mike bahagarutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025, berekeza mu Mujyi
Pritoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho bajyanywe no kureba imikino ya BAL.
InyaRwanda
yabonye amakuru avuga ko Coach Gael azagirana ibiganiro n’itsinda ry’abantu
baherutse gutumira Chris Brown gukorera igitaramo muri Afurika y’Epfo, ndetse
n’itsinda ry’abantu basanzwe bashakira amasoko Chris Brown babarizwa muri
kiriya gihugu.
Ariko
kandi urugendo rwo kuzana i Kigali Chris Brown, Coach Gael ari kurufashwamo
n’umunyarwanda Tuma Basa ukora muri Youtube; cyane cyane mu bijyanye no
kumuhuza n’abantu bo gucaho mu bijyanye n’imikoranire na Chris Brown. Amakuru avuga ko ahazabera iki gitaramo hamaze kwemezwa, gusa ntiharatangazwa.
Chris
Brown aheruka muri Afurika, ubwo yigaruriraga imitima y’abafana bo muri Afurika
y’Epfo, mu gitaramo cyabaye amateka cyabereye kuri Stade FNB i Johannesburg ku
matariki ya 14 na 15 Ukuboza 2024.
Iki
gitaramo cyari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo yise “Return Tour”,
cyitabiriwe n’abantu barenga 90,000, benshi baturutse muri Afurika y’Epfo,
Zambia na Zimbabwe.
Chris
Brown yanyuze abafana be mu rugendo rw’amarangamutima y’umuziki, aho yaririmbye
zimwe mu ndirimbo zamugize ikirangirire zirimo “Run It!”, “Kiss Kiss” na “With
You”, anabashimisha n’izigezweho nka “Loyal”, “Under the Influence” na “Go
Crazy.” Uko yahuzaga izi ndirimbo byasize abafana bose banyuzwe, bifatanya mu
gusangira ibyishimo by’uyu muhango udasanzwe.
Chris
Brown yongeye kwerekana impano ye yihariye mu kubyina no gutunganya ibirori.
Yari aherekejwe n’amashusho y’ikoranabuhanga, imyiyereko yo mu kirere byose byashimishije abari aho, bikagaragaza ubuhanga n’ishyaka
abishyiramo mu gutaramira abafana be.
Chris
Brown ntiyabaye nyamwigendaho. Yazamuye ibendera ry’umuziki nyafurika ahuriza
ku rubyiniro ibyamamare birimo Major League DJz, DJ Maphorisa, Cassper Nyovest,
Uncle Vinny, Davido wo muri Nigeria, ndetse na Lola Jay. Ibi byahaye agaciro
karenze ibi birori, bihinduka iserukiramuco ry’ubuhanzi nyafurika.
Uretse
ibyishimo by’abafana, igitaramo cyagize uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu
bw’akarere. Amakuru aturuka mu mahoteli, resitora n’abakora ubwikorezi
agaragaza ko habayeho ukwiyongera gukomeye kw’akazi.
Abacuruzi
bacururizaga hafi ya stade bagize umusaruro udasanzwe. Iki gitaramo cyagaragaje
ko Afurika y’Epfo ishobora kwakira ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi, kandi
byungura igihugu mu buryo bugaragara.
Nubwo
benshi bishimiye igitaramo, bamwe bibajije ku kuba Chris Brown yahakirwa bitewe
n’amateka ye ajyanye n’ibibazo byo mu nkiko. Ariko ibitekerezo by’abafana
n’uburyo amatike yagurishijwe vuba cyane byeretse isi ko umuziki ari ururimi
rusumba ibindi byose, rushobora guhuza abantu nubwo baba bafite amateka
atandukanye.
Igitaramo
cya Chris Brown i Johannesburg ntikizibagirana vuba. Cyabaye isabukuru
y’umuziki nyafurika, kirangwa n’ikoranabuhanga, ubuhanzi, n’amarangamutima.
Cyafunguye kandi amarembo ku bandi bahanzi mpuzamahanga, kigaragaza uko umuziki
ushobora guhuza imigabane, imico n’ibisekuru.
Chris
Brown ntabwo yagarutse gusa muri Afurika y’Epfo — ahubwo yabasigiye amateka
azibukwa igihe kirekire. Ushingiye ku kuntu asigaye akora ibitaramo bye muri
iki gihe, amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mugabo ashobora gutaramira muri
Sitade Amahoro cyangwa se mu mbuga ya Canal Olympia; ndetse hari bamwe mu bantu
n’ibigo bamaze kwereka Coach Gael ko bamushyigikiye ku gitekerezo yagize.
Kuva
mu myaka 30 ishize, Chris Brown yatumiwe gutaramira mu Rwanda bikanga ku munota
wa nyuma
KANDA
HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU GITARAMO KIVUGWAMO CHRIS BROWN I KIGALI