‘Aho Batagipfa’ ni isengesho ryanjye na buri wese uri kuri iyi si – Mutagoma ku ndirimbo ye nshya

Imyidagaduro - 08/07/2026 8:38 AM
Share:
‘Aho Batagipfa’ ni isengesho ryanjye na buri wese uri kuri iyi si – Mutagoma ku ndirimbo ye nshya

Umuramyi Noël Mutagoma, wamamaye mu ndirimbo zirimo "Haratsinda Intwarane" na "Karame", yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Aho Batagipfa", avuga ko ari ubutumwa bugamije kwibutsa abantu bose ko ubuzima bwo ku isi bufite iherezo, ariko ko abizera Kristo bafite ibyiringiro by'ubugingo buhoraho.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mutagoma yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya atayanditse gusa nk'ubuhamya bwe bwite, ahubwo ko ayifasha nk'isengesho asabira buri muntu ukiri muri uru rugendo rw'ubuzima. Yahishuye ko yayanditse mu myaka itatu ishize.

Ati: "Aho batagipfa ni isengesho ryange ariko kandi ni isengesho rya buri wese uri hano kwisi. Nayanditse mumyaka 3 ishize, nyituye abatuye isi bose dore ko twese tuzasogongera ku gikombe gisharira cy’urupfu ariko kandi mbabwira ko abakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza wabo nyuma yaho bazerekeza aho batagipfa (Mu Ijuru)".

Mutagoma avuga ko ubutumwa bukubiye muri "Aho Batagipfa" bushingiye ku byiringiro bitangwa n'agakiza, aho yibutsa abantu ko Kristo ari we watanze inzira iganisha ku bugingo buhoraho.

Ati: "Ni ukwiyibutsa ndetse no kubwira abatuye isi ko nubwo tuzapfa bwose, Imana yaduhaye umucunguzi Kristo ngo nyuma yo gushyiramo umwuka azatugeze aho batagipfa (Mu Ijuru)".

Uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda avuga ko kuva yatangira gukora indirimbo, intego ye itigeze ihinduka. Ni uguhamagarira abantu kureba kure y'iby'isi bagashyira umutima ku Bwami bw'Imana.

Yagize ati: "Indirimbo nkora zose zifite icyerekezo kimwe; kwibutsa abantu ko ubuzima bw'ino ku isi ari ubw'igihe gito, ariko ko hari ubundi buzima buhoraho twateguriwe. Numva ari wo muhamagaro Imana yampaye."

Mutagoma si ubwa mbere akoresheje indirimbo nk'ubutumwa bwo guhamagarira abantu kwakira agakiza. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo "Karame", iri mu njyana ya Afrobeat, aho yahamije ko yahisemo gukurikira Kristo no gutera umugongo Satani.

Uyu muramyi, usengera muri Christian Worship Center Kanombe, amaze gushyira hanze indirimbo zirimo "Umusaraba", "Iziyerekana", "Haratsinda Intwarane", "Iryo Jwi", "Isezerano" yakoranye na Bosco Nshuti, "Karame", ndetse ubu hiyongereyeho "Aho Batagipfa".

Avuga ko umuziki ari umuhamagaro afata nk'uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Ati: "Iyo umuntu yumvise indirimbo yanjye, icyifuzo cyanjye si uko arangamira ijwi cyangwa injyana gusa. Nifuza ko yisuzuma akibaza ati: Ese njyewe urupfu nirunsanga, nzajya he? Iyo bibaye uko, mba numva ubutumwa bwanjye bwageze ku mutima."

Mu gihe "Aho Batagipfa" ikomeje gukundwa n'abakunzi ba Gospel, Mutagoma arasaba abantu kutayifata nk'indirimbo isanzwe, ahubwo kuyumva nk'ubutumire bwo gutekereza ku iherezo ry'ubuzima n'icyizere kibonerwa muri Kristo.

Ati: "Ndasaba abantu bose kumva neza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo. Niba hari icyo nifuriza umuntu wese, ni uko twese twazagera aho batagipfa. Ni ryo sengesho ryanjye, kandi ndizera ko ari n'iry'umuntu wese wifuza kubana n'Imana iteka ryose."

Mutagoma yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Aho Batagipfa"

REBA INDIRIMBO NSHYA "AHO BATAGIPFA" YA MUTAGOMA




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...