Ahazaza h'umupira hashingiye ku kiragano cyanyu - Messi abwira Yamal

FIFA - Igikombe cy'Isi 2026 - 26/07/2026 6:22 PM
Share:
Ahazaza h'umupira hashingiye ku kiragano cyanyu - Messi abwira Yamal

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, yatangaje ko amagambo y’ihumure n’inkunga yahawe na Lionel Messi nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 afite agaciro gakomeye kuri we, ndetse ko ayaha agaciro kangana n’ako kwegukana igikombe ubwacyo.

Nyuma y’uko Espagne itsinze Argentine igitego 1-0 ikegukana Igikombe cy’Isi, Yamal yavuze ko Messi yamusanze nyuma y’umukino akamugezaho ubutumwa bwamukoze ku mutima.

Yamal yagize ati: “Messi yambwiye ati, ‘Komeza inzira wahisemo. Ahazaza h'umupira hazashingira kukiragano  cyanyu.’”

Uyu mukinnyi ukiri muto yavuze ko ayo magambo yayakiriye nk’impano ikomeye cyane, cyane ko yaturutse ku mukinnyi afata nk’indashyikirwa mu mateka y’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Ayo magambo afite agaciro kuri njye nk’ak’umudali wa zahabu. Lionel Messi ni we mukinnyi ukomeye kurusha abandi bose mu mateka y’umupira w’amaguru.”

Aya magambo ya Yamal yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafashe nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’ishema hagati y’umukinnyi wamaze kwandika amateka n’undi uri gutangira urugendo rwo kuyandika.

Lamine Yamal yatangaje amagambo y’ihumure n’inkunga yahawe na Messi nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...