Nubwo hari
ibitangazamakuru byavuze ko aba bombi batazakora ubukwe vuba, umwe mu nshuti zabo za hafi yagize ati: “Bazasezerana mu
mpeshyi itaha muri Rhode Island. Taylor ashishikajwe no kugira abana.”
Guverineri wa Rhode
Island, Dan McKee, yashyigikiye
iki cyemezo, ashimangira ko kuri iki kirwa ari ahantu heza ku bashaka kurushinga. Ati:
“Rhode Island ifite zimwe mu nzu nziza
ku isi zo kwakira ubukwe, ndabivuga mbizi neza.”
Iyi nkuru ije mu gihe
inzu ya Taylor Swift iri mu gace ka Watch
Hill, Westerly, iri kuvugururwa ku ngengo y’imari ya miliyoni $1.7,
nk’uko byemezwa n’ibyangombwa by’ubwubatsi byabonwe na Providence Journal. Hari gushyirwamo icyumba gishya kinini,
ubwiherero bwinshi ndetse n'igikoni kiri kuvugururwa.
Taylor Swift yaguze iyi
nzu mu 2013 ku giciro cya miliyoni $17.5. Ifite ibyumba 8, ubwiherero 10,
ubusitani bunini hamwe na piscine. Iyo nzu yamamaye cyane kubera
ibirori Swift yajyaga akorerayo yakiriye ibyamamare. Mu mpeshyi
ishize, Travis Kelce na mugenzi we muri Kansas City Chiefs, Patrick Mahomes, bagaragaye muri kimwe
muri ibyo birori byo kuri piscine.
Taylor Swift yanashingiye
kuri iyi nzu mu ndirimbo ye “The Last
Great American Dynasty” iri kuri album Folklore yasohotse mu 2020. Iyo ndirimbo ivuga ku buzima bwa Rebekah Harkness, uwahoze atuye muri
iyo nzu, wabaye umugore wa William Hale Harkness mu 1947, uzwiho ubuzima bwo
kwidagadura by’ikirenga, ndetse ngo yigeze kuzuza piscine ye champagne.
Biracyari ibanga niba
ubukwe buzabera muri iyo nzu cyangwa se mu zindi nzu ziri hafi aho.
Ku wa 26 Kanama 2025, aba
bombi batangaje ko bateye indi ntambwe mu rukundo binyuze mu mafoto yafatiwe mu
busitani bwa Travis Kelce, bayashyira ku mbuga nkoranyambaga banditse bati: “Umwarimu w’Icyongereza n’umwarimu
w’imyitozo ngororamubiri bagiye kurushinga.”
Mu kiganiro cya podcast
ya Travis Kelce cyo ku wa 3 Nzeri, murumuna we Jason Kelce yagize ati: “Ntegereje
kumva byinshi ku myiteguro y’ubukwe no ku bikorwa byose bizakurikiraho. Travis,
ugiye kwinjira mu rugendo rwo gutegura ubukwe.”
Travis Kelce yavuze ko yari afite umugambi wo gusaba Taylor Swift ko yamubera umugore ku mazi, ariko aza kubihindura kugira ngo abikore mu buryo bubereye Taylor. Ati: “Icy’ingenzi ni ukumenya neza uwo muri kumwe, kumenya impamvu y'ibyo umukorera, hanyuma ibindi byose bikagenda neza.”
Hashize iminsi micye Travis yambitse impeta Taylor
Biravugwa ko ubukwe bwabo bushobora kubera ku kirwa cya Rhode
Inzu bikekwa ko bazaturamo