Mu ijoro ryakeye mu bitaramo bya Summer Country Tour byabereye i Nyamata, byasize inkuru nyinshi ariko ikomeye ni ugusigaana kwabaye hagati ya Bwiza na Kitoko Bibarwa byaje gutuma Kitoko ajya ku rubyiniro abantu basa nk’aho bamaze kurambirwa.
Nyuma yo kugera ku rubyiniro, Kitoko yakoze ibishoboka byose ngo abantu basimbuke bajye mu bicu ariko kunyeganyega kw’abafana biranga gusa we akomeza gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo abone uko banyeganyega.
Yifashishije ababyinnyi, yabashyize imbere ye nawe abajyamo hagati ngo byibuze arebe ko abantu bashyuha ariko nabwo biranga icyakora bakajya banyuzamo bakamwikiriza ku ndirimbo zimwe na zimwe ariko ntawe unyeganyega.
Nyuma yo kubona ko amayeri yose amushiranye kandi abona nta muntu n’umwe wagiye mu bicu, Kitoko Bibarwa yahise aterura aravuga ati: “Ahantu hose twanyuze, Bugesera ntabwo muri 'serious'”.
Kitoko Bibarwa yakoze ibishoboka byose mu ndirimbo zitandukanye zirimo Rurabo, Agakecuru, Urukundo, Akabuto, Sibyo na Thank You Kagame, agaragaza ubuhanga n’imbaraga ze mu muziki.


Nk'ibisanzwe, Kitoko Bibarwa yari afite ababyinnyi
DORE VIDEO Y'UBURYO ABAFANA BAKIRIYE KITOKO KU RUBYINIRO
