MoYA na BRD batangije gahunda
idasanzwe igamije korohereza urubyiruko n’abahanzi kubona inguzanyo ihendutse,
aho ushobora guhabwa inkunga igera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nguzanyo ifite umwihariko ugaragara ugereranyije n’izindi zisanzwe, kuko abazayihabwa bazajya bishyura inyungu ya 9% ku mwaka, mu gihe amabanki asanzwe akenshi ari hejuru ya 17%. Nanone kandi, hasabwa ingwate yoroshye itarenze 10% y’amafaranga wasabye.
Uhawe iyi nguzanyo ahabwa amezi atatu yo kwitegura mbere yo gutangira kwishyura, kandi ashobora kuyishyura mu gihe cy’imyaka itanu. Ikindi cy’ingenzi ni uko hari gahunda y’ishimwe (cashback), aho umuntu uzaba yarishyuye neza ashobora guhabwa 10% by’amafaranga yari yarahawe.
Kugira ngo umuntu abone iyi nguzanyo, agomba kuba ari Umunyarwanda ufite hagati y’imyaka 18 na 30, ariko ku bahanzi bo ntibagendera ku myaka. Agomba kandi kuba afite umushinga usanzwe ukora, ufite TIN Number n’ipatante, ndetse akaba afite konti ya banki imaze nibura umwaka ikoreshwa mu bucuruzi.
Nanone asabwa kuba afite 'Business Plan' igaragaza uko umushinga we uzunguka, ndetse n’aho ahugurirwa mu bijyanye n’ubucuruzi cyangwa iterambere ry’umushinga. Kwiyandikisha byatangiye, kandi bikorwa binyuze ku rubuga rwa Minisiteri y’Urubyiruko ari rwo www.moya.gov.rw
Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 30 Gicurasi 2026, nyuma yaho urutonde rw’abujuje ibisabwa ruzashyikirizwa BRD kugira ngo batangire guhabwa inkunga.
Iyi gahunda ifatwa nk’amahirwe akomeye ku rubyiruko n’abahanzi bafite imishinga ifite icyerekezo, bashaka kwagura ibikorwa byabo no guteza imbere ubukungu bwabo. Ni gahunda yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA, Dr. Ngabo Brave Olivier.
