Mu butumwa buherekejwe n’amafoto bigaragara ko akuriwe yashyize hanze, yagize ati: “Ndumva nishimiye guhura n’uyu mwana
muto w’igice cyanjye n’igice cy'uwo nkunda bitangaje."
Ni ubutumwa bwashimishije abamukurikira
ku rubuga rwa Instagram ari narwo akoresha cyane bagera ku bihumbi 246, bamurata
amashimwe bamubwira ko bamwishimiye.
Ariko na none bamwe bagaragaje gutungurwa no
kuba yenda kwibaruka, nyamara mu bihe bitandukanye yaba mu mafoto n’amashusho
yagiye abasangiza nta kanunu ko gutwita karimo.
Umwe yagize ati: “Ntabwo wari
utwite mubyo wagiye udusangiza mu bihe bya vuba, cyangwa watwerekaga ibya
cyera." Abandi nabo bagiye bagaruka ku mugabo wabashije kumutera inda bavuga ko yahiriwe, kuko ngo ntawutakifuza kubyarana na Aggy.
Aggy Nkurunziza ntabwo ari mu bari n’abategarugori
bakunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro n’ubwo ari mu bakunzwe, yewe n’izina
rye uryanditse wifashishije ikoranabuhanga usanganirwa na byinshi yagiye avugwaho na benshi mu Rwanda no mu mahanga, bagaruka ahanini ku miterere ye yamukururiye ubwamamare.
Uyu mukobwa kandi abaho mu buzima buhenze ugendeye ku mashusho n’amafoto agenda asangiza abamukurikira, umwuga akora ukaba uw’ubushabitsi mu by’imideli aho acuruza imyambaro n’ibijyana nayo. Yibanda kuy’abakobwa n’abagore binyuze muri Aggy Shop, ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC.
Ari mu banyarwandakazi imiterere yabo ivugisha abatari bake
Akurikirwa na benshi kuri Instagram
Uko ateye binyura abatari abanyarwanda gusa
Mu bihe bitari ibya kure araba yibarutse
Abayeho mu buzima buhenze
Nta bikorwa byinshi akunda kugaragaramo
Mu Rwanda no mu mahanga bamugarukaho
Instagram nirwo rubuga nkoranyambaga yerekana ko akoresha kugeza ubu