Aggy Nkurunziza ufite imiterere ikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga agiye kwibaruka-AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/12/2022 1:56 PM
Share:
Aggy Nkurunziza ufite imiterere ikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga agiye kwibaruka-AMAFOTO

Umwe mu banyamideli bakurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Aggy Nkurunziza aritegura kwibaruka ibintu byatunguye abatari bake bamukurikira banamurata amashimwe.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto bigaragara ko akuriwe yashyize hanze, yagize ati: “Ndumva nishimiye guhura n’uyu mwana muto w’igice cyanjye n’igice cy'uwo nkunda bitangaje."

Ni ubutumwa bwashimishije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ari narwo akoresha cyane bagera ku bihumbi 246, bamurata amashimwe bamubwira ko bamwishimiye.

Ariko na none bamwe bagaragaje gutungurwa no kuba yenda kwibaruka, nyamara mu bihe bitandukanye yaba mu mafoto n’amashusho yagiye abasangiza nta kanunu ko gutwita karimo.

Umwe yagize ati: “Ntabwo wari utwite mubyo wagiye udusangiza mu bihe bya vuba, cyangwa watwerekaga ibya cyera." Abandi nabo bagiye bagaruka ku mugabo wabashije kumutera inda bavuga ko yahiriwe, kuko ngo ntawutakifuza kubyarana na Aggy.

Aggy Nkurunziza ntabwo ari mu bari n’abategarugori bakunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro n’ubwo ari mu bakunzwe, yewe n’izina rye uryanditse wifashishije ikoranabuhanga usanganirwa na byinshi yagiye avugwaho na benshi mu Rwanda no mu mahanga, bagaruka ahanini ku miterere ye yamukururiye ubwamamare.

Uyu mukobwa kandi abaho mu buzima buhenze ugendeye ku mashusho n’amafoto agenda asangiza abamukurikira, umwuga akora ukaba uw’ubushabitsi mu by’imideli aho acuruza imyambaro n’ibijyana nayo. Yibanda kuy’abakobwa n’abagore binyuze muri Aggy Shop, ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC.

Ari mu banyarwandakazi imiterere yabo ivugisha abatari bake

Akurikirwa na benshi kuri Instagram

Uko ateye binyura abatari abanyarwanda gusa

Mu bihe bitari ibya kure araba yibarutse

Abayeho mu buzima buhenze

Nta bikorwa byinshi akunda kugaragaramo

Mu Rwanda no mu mahanga bamugarukaho

Instagram nirwo rubuga nkoranyambaga yerekana ko akoresha kugeza ubu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...