Corriere dello Sport yo mu Butaliyani, yanditse ko Napoli igiye kwinjira muri gahunda yo gushakisha rutahizamu ukomoka mu Bwongereza, Mason Greenwood.
Mason Greenwood ni intizanyo ya Manchester United, ubu ari muri Getafe muri Esipanye, ariko biranavugwa ko Juventus nayo yiteguye guhanganira uyu mukinnyi na Napoli.
Ikinyamakuru Star cyagarutse ku Wongereza Mason Greenwood, cyo cyandika ko yifuzwa na Atletico Madrid yo muri Esipanye.
Give Me Sports yavuze Manchester United, nayo ishaka gushingira ku bakinnyi bakiri bato kugira ngo yiyubake by'igihe kirekire. Kuri iyo mpamvu, Manchester United irifuza myugariro ukomoka mu Bufaransa ukinira Lille w'imyaka 18 y'amavuko, Leny Yoro.
L'Equipe ifite inkuru uvuga ko Paris Saint-Germain na Chelsea, mu mpeshyi zizatana mu mitwe, zishakamo izegukana rutahizamu ukomoka muri Nigeria Victor Osmhen.
COPE yo muri Esipanye, yavuze ko Real Madrid igiye kwifashisha izi mpeshyi ebyiri, ikareba ko yakwegukana myugariro kabuhariwe wa Bayern Munich Alfonso Davis.
Bivugwa ko Real Madrid igiye kumwirukaho mu mpeshyi ya 2024, byakwanga ikiyongeza iya 2025, iyo byakwanga Los Blankos igakurayo amaso.
Sky Sports yo mu Butaliyani, yagarutse kuri Napoli, ivuga ko yifuza rutahizamu wa Atletco Madrid yatije muri Deportivo Alaves, Samu Omorodion.
Napoli irifuza Samu Omorodion kugira ngo abe yasimbura Victor Osmhen ukomoka muri Nigeria, uyu rutahizamu, akaba agerwa amajanja n'amakipe akomeye ku mugabane w'iburayi.
The Guardian yavuze ko umutoza wa Chelsea Mauricio Pochettino ukurikije uko ari kugenda amenyereza abakinnyi bato afite, umwaka utaha azahabwa amahirwe yo kugumana iyi kipe, dore ko yatangiye guca amarenga ko izaba nziza cyane mu gihe kizaza.
Ikinyamakuru Sport cyo muri Esipanye cyanditse ko Real Madrid ishaka kwishyura Miliyoni n'igice y'amayero kuri Joselu usanzwe ayikinira, arika ikaba yaramutijwe na Español. Real Madrid irashaka kugira ngo Joselu abe umukinnyi wa Real Madrid byemewe n'amategeko.
Sky Sports mu Butaliyani, yavuze ko nubwo Juventus iherutse gutwara igikombe cya Copa Italia, ifite yamaze kwirukana umutoza Massimiliano Allegri, kubera ko uko imyaka igenda Juventus iri kwibagirwa igikombe cya Shampiyona.
Fabrizio Romano yahise yunga muri iyi nkuru, avuga ko Juventus yatangiye kwegera umutoza wa Bologna Thiago Motta, kugira ngo abe yasimbura Massimiliano Allegri wamaze kwakira ubutumwa bumusezerera kuri Allianz Stadium.

Amakipe akomeye i Burayi ariyo Napoli, Juventus na Atletico Madrid ziri kwifuza bidasanzwe Mason Greenwood wa Manchester United uri muri Getafe
Juventus yamaze kwirukana umutoza Massimiliano Allegri wari umaze iminsi ayihaye igikombe