Agashya: Abahungu babiri ba Perezida Kagame bari mu ikipe y’igihugu ikina na Maroc -Amafoto

Imikino - 18/06/2016 4:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Agashya: Abahungu babiri  ba Perezida Kagame bari mu ikipe y’igihugu ikina na Maroc -Amafoto

Abahungu babiri ba Perezida Paul Kagame, Kagame Ian ndetse na Kagame Bryan bari mu bakinnyi 18 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bahura n’ikipe y’igihugu ya Maroc mu irushanwa ryo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aba bakinnyi uko ari babiri bose bakanaba abana ba perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame,umwe yabanje mu kibuga undi abanza ku ntebe y’abasimbura. uwabanje mu kibuga ni Kagame Kigenza Ian naho uwabanje ku ntebe y’abasimbura akaba Kagame Cyizere Bryan.

 

kagame

Abana babiri ba Perezida Kagame Paul babanje muri 18 bakinnye na Maroc

kagameKagame Kigenza Ian wambaye numero 14 muri 11 babanje mu kibuga

Muri uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kagame Kigenza Ian yafatanyije na ba kapiteni ku makipe yombi basomera abanyarwanda bari bitabiriye uyu mukino ubutumwa bwo kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

kagameKagame Kigenza Ian asoma ubutumwa

Hagati mu mukino ugitagira umuvandimwe wabo Ange Kagame n'umubyeyi wabo akaba umufasha wa perezida wa Repubulika Jeanette Kagame nabo bari baje gushyigikira ikipe y'igihugu ndetse no kwifatanya n'abanyarwanda muri rusange muri iki gikorwa cyo kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...