Aba bakinnyi uko ari babiri bose bakanaba abana ba perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame,umwe yabanje mu kibuga undi abanza ku ntebe y’abasimbura. uwabanje mu kibuga ni Kagame Kigenza Ian naho uwabanje ku ntebe y’abasimbura akaba Kagame Cyizere Bryan.
Abana babiri ba Perezida Kagame Paul babanje muri 18 bakinnye na Maroc
Kagame Kigenza Ian wambaye numero 14 muri 11 babanje mu kibuga
Muri uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kagame Kigenza Ian yafatanyije na ba kapiteni ku makipe yombi basomera abanyarwanda bari bitabiriye uyu mukino ubutumwa bwo kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kagame Kigenza Ian asoma ubutumwa
Hagati mu mukino ugitagira umuvandimwe wabo Ange Kagame n'umubyeyi wabo akaba umufasha wa perezida wa Repubulika Jeanette Kagame nabo bari baje gushyigikira ikipe y'igihugu ndetse no kwifatanya n'abanyarwanda muri rusange muri iki gikorwa cyo kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994