Agape Choir mu rugendo rwo gukora indirimbo zigezweho zizatuma benshi bahindukirira gukiranuka

Iyobokamana - 08/08/2025 8:25 PM
Share:
Agape Choir mu rugendo rwo gukora indirimbo zigezweho zizatuma benshi bahindukirira gukiranuka

Korali Agape ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarutarama yatangaje ko irangamiye gukora indirimbo zigezweho zizatuma benshi bahindukirira gukiranuka.

Agape Choir yabitangaje nyuma y'igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo zayo mu buryo bwa Live Recording. Iki gitaramo cyabaye kuwa Gatandatu no ku Cyumweru cyari kandi umwanya wihariye wo gukora ivugabutumwa ryo gushima Imana no kuyishakira iminyago.

Korali Agape yaserutse mu mwambaro ukeye, amajwi asukuye, umuziki wumvikanisha ubuhanga, ndetse mu rusengero rwari ruteguye neza. Ibi byose byari byubakiwe ku isengesho rikomeye, dore ko izwiho gufata igihe cyo gusengera ibikorwa byose mbere yo kubishyira mu bikorwa.

Ku Cyumweru tariki 03 Kanama 2025, nyuma y’amateraniro asanzwe, hakomeje igiterane cy’ivugabutumwa cyari cyatumiwemo amakorali arimo Korali Kinyinya (ADEPR Kinyinya) na Korali Goshen (ADEPR Kibagabaga), zose zanyuze imitima y’abitabiriye.

Mu minsi yombi y’igiterane, habwirije abakozi b’Imana barimo Pasiteri Cleophas Barore na Pasiteri Munezero. Ku munsi wa mbere, Pasiteri Cleophas Barore – wabaye umuririmbyi ndetse n’umuyobozi wa Korali Agape – yatanze inyigisho igaragaza umumaro w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagaragaje ko kuririmba ari uburyo bwo kugaragaza icyubahiro, ishimwe n’urukundo dufitiye Imana (Zaburi 100:1-5, Zaburi 150). Yongeyeho ko indirimbo zifasha umutima kwegera Imana, gutuza mu mwuka no kumva ubuhari bwayo (Yakobo 4:8), kandi zikaba uburyo bwo kwigisha no gukomeza abandi mu kwizera.

Amavu n’amavuko ya Korali Agape

Korali Agape ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarutarama, mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali, Paruwasi ya Remera. Yatangiye mu 1992 nk’itsinda rikorera mu cyumba cy’i Nyabisindu, ryajya rimwe na rimwe kuririmba ku mudugudu wa Remera. Mu 1993, ryimuriwe ku mudugudu wa Nyarutarama, ritangira kwitwa Korali Nyarutarama.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaririmbyi basigaye bongera kwiyegeranya, basubukura umurimo ari abantu 12. Ni bwo bahisemo kwitwa Korali Agape, izina rikomeje kubabera ubusobanuro bw’urukundo rw’Imana rutagira akagero.

Inkingi y’amasengesho n’ubunyangamugayo

Pasiteri Cleophas Barore avuga ko intsinzi ya Korali Agape ishingiye ku masengesho n’imyitwarire myiza y’abaririmbyi. Mu myaka yayibayemo, yasangaga kugira igitsure no kubanza kureba imbuto z’ubukristo ku bashya mbere yo kubinjiza ari umuco w’ingenzi.

Yagize ati: "Twashakaga ko abaririmbyi basa n’ibyo baririmba mbere yo gukora irindi vugabutumwa imbuto zikabanza nazo zikabwiriza abantu".

Ubuyobozi bw’ubu buyobowe na Madame Uwingabire Console bwakomeje uwo muco, hubakwa Korali ikomeye mu murimo no mu mibereho. Yanavuze ko bari gukora indirimbo mu buryo bugezweho kugira ngo zizabashe guhindurira benshi ku gukiranuka.

Ati: ”Ubu Korali Agape turi gukora indirimbo mu buryo bugezweho kugira ngo zizabashe guhindurira benshi ku gukiranuka ndetse turakomeje no gukora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu no gukora ibikorwa by’urukundo birimo gufashanya hagati yacu, gufasha abatishoboye n’ibindi uko Imana igenda idushoboza."

Korali Agape igizwe n’abaririmbyi 106 b’ingeri zitandukanye. Ikataje mu gukora indirimbo zigezweho zifite intego yo guhindura benshi mu nzira y’ubukiranutsi, ndetse ikomeje ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu. Hanongeyeho ibikorwa by’urukundo nk’ubufashanye hagati yabo no gufasha abatishoboye.

Agape Choir irakataje mu rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo

Agape Choir bakoze igitaramo bafatiyemo amashusho y'indirimbo zabo nshya

Pastor Cleophas Barore yaririmbye muri Agape Choir ndetse yanayibereye Umuyobozi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...