Iki
gitabo yacyanditse ashingiye ku rugendo rwe rwatangiye mu mwaka wa 2012,
umunsi yagombaga kwibaruka umwana we wa mbere. Ku bw’ibyishimo n’amatsiko byari
byamurenze, Tonzi n’umugabo we bari biteguye kwakira umukobwa wabo. Ariko
nk’uko yabyanditse mu gitabo, uwo munsi warangiye mu marira n’agahinda
gakomeye, ubwo abaganga babatangarizaga ko umwana wabo yapfuye ataravuka.
Muri iki gitabo, hari aho Tonzi agira ati: “Icyo gihe numvise isi
inyikubiseho. Naramenetse, umutima wanjye urarira bikomeye, sinari mbasha
gusobanura uko niyumva.”
Tonzi
avuga ko ibyo yabayemo byamushoye mu gihome kidasanzwe – igihome kitagaragara,
ariko cyuzuyemo ibikomere byo mu mutima, kwicira urubanza, agahinda gakabije no
kwigunga yamaranye igihe kirekire.
Ni
cyo yise “An Open Jail”, igihome umuntu abamo atari muri gereza nyir’izina,
ariko ari imbohe y’amarangamutima ye.
Mu
gitabo cye, Tonzi agaragaza uko yabuze icyizere, yibaza niba atari we wateje
urupfu rw’umwana we, akinjira mu buzima bugarijwe n’umwijima n’amaganya.
Ubutumwa
bw’iki gitabo burenze inkuru y’agahinda; burimo n’amasomo 15 akomeye yise
“imitego” abantu benshi bagwamo igatuma ubuzima bwabo buhagarara.
Muri
byo harimo ibikomere by’ingo, intambara, gutakaza umwirondoro, ipfunwe,
uburwayi n’amateka aremereye nka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanibutse
umwana we w’imfura Talpha wavutse agapfa, ati: “Ni wowe wahaye icyerekezo
ubutumwa buri muri iki gitabo. Ruhukira mu mahoro.”
Tonzi
yamurikiye abanyamakuru igitabo ku wa 30 Nyakanga 2025, abizeza ko kizagera ku
masomero yose yo mu Rwanda ku wa 14 Kanama 2025. Ku bantu bagishaka mbere y’iyo
tariki (Pre-sale), kiragurishwa 25,000 Frw.
Anateganya
kugishyira no mu buryo bw’amajwi (audio version) kugira ngo n’abatabona umwanya
wo gusoma bajye babasha kumva ubutumwa bukirimo.
Tonzi
yashimangiye ko iyi nkuru atari iye yonyine, ahubwo ari iy’abantu bose bigeze
kuba mu gihome cy’amarangamutima, yaba kubera agahinda, ibikomere, gutakaza
umuntu, cyangwa kutababarira.
Ati
“Nari mfite uburenganzira bwo kumva mbababaye, ariko atari ngombwa kubigumamo.
Imana yampaye imbaraga zo kuva mu gihome cyanjye, none ndashaka gufasha
n’abandi kugisohokamo.”
Tonzi
amaze imyaka irenga 20 mu muziki wo kuramya Imana, aho yatangiye umwuga we mu
2003. Afite album icyenda, kandi ari gutegura album ya 10, izasohoka ku wa 19
Nzeri 2025.
Noneho
yateye intambwe nshya nk’umwanditsi w’ubuhamya bufite umutwaro n’icyerekezo,
yifashishije ijambo ry’Imana, uburambe n’umutima ushaka gukiza abandi.
“An
Open Jail” si igitabo gusa – ni inkuru ifungura imiryango y’ibikomere byinshi
biba bihishe mu mitima y’abantu benshi, ibibutsa ko hari ubuzima nyuma
y’agahinda, kandi ko umuntu wese afite amahirwe yo kubohoka atarinze gusenya
inkuta, kuko igihome nyacyo kiba mu mutima.
Tonzi
mu gihe yagaragazaga igitabo cye “An Open Jail” ku banyamakuru; aha yaganiraga na Ntazinda Marcel, umunyamakuru akaba n'umusangiza w'amagambo
“Iyi ni inkuru yanjye, ariko ikubiyemo ubuzima bwa benshi” – Tonzi ageza ku banyamakuru ubutumwa bukomeye buri mu gitabo cye
Tonzi
asobanura icyatumye yandika “An Open Jail”, avuga ku rugendo rwe rwaturutse ku
guhura n’igikomere gikomeye
Abanyamakuru
bitabiriye kumva ubuhamya bwa Tonzi n’icyo “Igihome gifunguye” bivuze mu buzima
bwe
Tonzi
avuga ko iki gitabo cyanditswe mu marira no mu isengesho, mu rwego rwo gutanga
icyizere ku bababaye
Nashakaga
gusohoka mu gihome cyari mu mutima wanjye” – Tonzi asangiza abitabiriye uko
yanditse igitabo cye
Ifoto
y’ibihe by’ingenzi: Tonzi amurika ku mugaragaro igitabo cye cya mbere cyuzuyemo
ubuhamya n’ihumure