Uyu
muhanzi uzwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo n'iyo yakoranye na Natacha
yise "Jigi Jigi", yatangaje ko uyu muriro watangiye saa mbiri n'igice
z'ijoro (20:30), nyuma y'iminota mike gusa avuye muri iyo studio.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Barnaba yavuze ko yari avuye mu
gitaramo cyabereye i Arusha cyiswe Malkia wa Nguvu, maze anyura kuri studio
asuhuza abo bakorana mbere yo gutaha. Yavuze ko nyuma y'iminota nka 15 ageze
iwe, yahise ahamagarwa abwirwa ko inyubako yafashwe n'umuriro.
Yagize
ati: "Mfite agahinda gakomeye cyane kuko ‘studio’ zanjye za HighTable
Sound Entertainment zahiye muri iri joro. Mana yo mu ijuru, ndagushimira kandi
nemera ko uri kunyobora mu nzira nziza. Hari hashize ibyumweru bibiri gusa
ndangije kuzivugurura no kuzisana nkoresheje amafaranga menshi."
Barnaba
yavuze ko umuziki ari wo kazi ke ka buri munsi, kandi ko iyi studio yari ifasha
urubyiruko rwinshi rwifuzaga guteza imbere impano zarwo. Yavuze ko yababajwe
cyane n'ibyabaye kugeza aho arira kubera igihombo gikomeye yagize.
Ati:
"Umutima urambabaye cyane. Narize cyane kandi numvise nta mbaraga nkiri na
zo. Birababaje kubona icyicaro cyacu gikuru gihindutse ivu."
Nubwo
bimeze gutyo, Barnaba yavuze ko yemeye ibyabaye nk'ikigeragezo cy'ubuzima kandi
ko azongera gutangira bundi bushya.
Yagize
ati: "Ndemera ibi nk'ikigeragezo kandi nzatangira bundi bushya. Nzi ko
ibikorwa byacu bigoye, ariko ubuzima butwigisha byinshi kandi ibi ndabyakiriye
nk'isomo."
Uyu
muhanzi yashimiye abaturanyi be, inshuti, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, abakozi
ba HighTable Sound, Polisi ndetse n'abashinzwe kuzimya inkongi z'umuriro ku
bwitange bagaragaje mu gihe cy'iki kibazo.
Yanashimiye
cyane nyiri inzu akoreramo ndetse na nyina, avuga ko bamubaye hafi muri ibi
bihe bikomeye.
Barnaba
yasobanuye ko atifuza kugira uwo ashinja ibyabaye, ahubwo ko yemera ko byose
biri mu mugambi w'Imana.
Yahise
anatangaza ko ikiganiro n'abanyamakuru yari ateganyijwe kugirana na bo kuri uyu
wa Mbere muri Selena Hotel kitakibaye, kubera ibibazo byatewe n'iyi nkongi
y'umuriro.
Mu
mashusho yashyize hanze, hagaragaramo umuriro mwinshi wari wafashe iyi studio,
ibintu byateye intimba abakunzi be n'abakurikiranira hafi ibikorwa bye.
Barnaba Classic ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, aho yakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye barimo Diamond Platnumz, ndetse akaba yarubatse izina rikomeye mu muziki wa Tanzania no mu karere muri rusange.

Barnaba Classic yatangaje ko ‘studio’ ye yibasiwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’amasaha macye ahavuye

Barnaba yavuze ko ibyamubayeho abifata nk’ikigeragezo, ariko kandi yizeye ko azongera kwisuganya
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'SALAMA' DIAMOND YAKORANYE NA BARNABA CLASSIC
