Ubusanzwe CEPEGL, bivuga , Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu bituriye Ibiyaga Bigari, Communauté Economique des Pays des Grands Lacs, ariko iri zina ryaje kwitirirwa uyu mugabo Harerimana Augustin biturutse ku buryo yasesaguraga umutungo agura inzoga zinyuranye zaje kumugira imbata yazo mu bihe bitandukanye.
Yakoresheje ibiyobyabwenge ahereye ku rwagwa ageze aho akoresha inzoga zo mu mashashi bigera aho bamwitirira CEPEGL, kuko abayikoreraga ari bo bagiraga amafaranga menshi yo kwangiza kandi hari benshi bitirirwaga abakire kandi batagira n'inkweto zo kwambara.
Ubundi Harerimana, yavukiye muri Zaire i Katanga muri Shaba ariko baza kugaruka mu Rwanda mu 1970 kubera ko aho yarerewe bakundaga kunywa inzoga, yagiye mu mashuri yisumbuye aramunanira agarukira mu wa kabiri ubundi ajya kunywa inzoga.
Yagize ati "Nageze mu mashuri yisumbuye mpura n'abana dukora ikigare tunywa inzoga n'urumogi ndetse hari na mwarimu twarusangiraga. Ntimukirare burya hari n'abarimu babi."
"Muri 1987 nafungiwe urumogi, ndi mu bambaye iroza bwa mbere kuko bambaraga umukara, nyuma yaho mfunguwe ubuzima bwarapfapfanye mba umuhirimbiri kugeza ubwo n'aho najyaga kuvumba urwagwa banyirukanaga ngo nze nyuma abashyitsi batashye kuko nari ndwaye amavunja."
Uyu mugabo akomeza avuga ko ubuzima by'umuntu ukoresha ibiyobyabwenge burushaho kuba bubi nyamara we yibwira ko ari bwo abayeho neza. Ati: "Iyo umuntu anyoye urumogi agira ngo yabaye umustar kandi burya aba yabaye ikigoryi".
"Mbabazwa n'uko papa yapfuye ndi kunywa urumogi kuko nigeze no kurunywa ndavuga ngo ngiye kwiyahura papa aranyanga! Mbe mwa banywi b'urumogi mwe muragira ngo babakunde babakundire iki? Muranywa mugasinda, mugatukana, mukiba, mukarwana ngo babakunde?".
Mu 1995 ni bwo yinjiye mu rusengero ariko asanga ari we usa nabi, basoje amateraniro nibwo abahasengeraga bamuhaye amapantaro abiri n'udushati atangira kujya yambara agiye gusenga aza kureka inzoga atangira gusa neza.
Ati: "Nyuma yaho naje kubivamo mba umusirimu ntangira umurimo wo gusudira mba umugabo, ni bwo nubatse, ndabyara abakobwa n'abahungu ngera n'aho mba umuyobozi w'abantu basudira muri muri Gisenyi."
"Iyo wagiye mu biyobyabwenge uta agaciro n'iyo waba warize ntawe ushobora kukaguha n'iyo waba ugira amafaranga uba nta gaciro kuko uba urutwa nanjye utayagira ariko nsa neza."
Byageze igihe igihe arongera yadukira kunywa karigazoki bababeshya ko ivura umuvuduko w'amaraso ndetse ikabagabanyiriza n'ibiro, arongera yadukira ibiyobyabwenge kugeza ubwo yavuye ku biro 110 arayonga agera ku biro 45 kuko yavangaga Chief na fanta n'ibindi byatumye aba umusinzi w'umwuga.
Mu bimutera ishavu ni ukuntu yasindiye mu isoko akagwa abana bakamunona kugeza ubwo bamuhimbiye indirimbo yakomerekeje umuryango we kugeza ubwo umugore we byamuviriyemo urupfu.
Yagize ati: "Narasinze abana bandirimbira indirimbo iteye isoni ivuga ngo abapene barihara ngo ntibanywa inzoga, CEPEGL n'umugore we bamaze ikibido! Umuntu wari ufite agaciro mvuga ubutumwa mba ndagataye kuko iyo ndirimbo yakantesheje ndetse n'umugore aramwara."
"Abanywa ibiyobyabwenge ntibibatesha agaciro bonyine ahubwo bigatesha n'umuryango wabo kuko nanjye umugore wanjye byamuviriyemo urupfu, kuko yagiye mu bahanuzi b'ibinyoma bamupakira ngo naramuroze bamuha imiti kugeza aho umwijima wangiritse arapfa. Abana banjye ntibasubira ku ishuri kubera igisebo."
Akomeza agira ati: "Byageze igihe nanjye ndwara igifu mu 2013 nyuma y'umwaka ndwara umwijima kugeza ubwo bawubagiye CHUK kugeza uturitse, ubu narandagaye kubera ibiyobyabwenge."
N'ubwo Harerimana yanyuze muri ibyo byose yongeye kureka inzoga ubuzima butangira kumera neza, ari ho ahera asaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibatwara ubuzima, bikabatesha agaciro, bikabatwara imbaraga n'amafaranga byakwiye kuba bibateza imbere.
Ati: "Icyo nsaba abantu, nyaboneka mwirinde ibiyobyabwenge kuko byaranyangije kandi byangije benshi. Ubu CEPEGL wari umukire mfasha abantu nageze aho nshyirwa mu cyiciro cy'abakene narahombye ibyo byose. Ndi akabarore kugira ngo byibuze hagire abakira bareke ibiyobyabwenge."
Ubwo yifatanyaga n'abaturage ba Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2026 wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, Minisiteri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagarutse ku ngaruka mbi ibiyobyabwenge birimo inzoga z'ibyuma n'ibindi bigira ku buzima asaba buri wese ko yabirwanya bitarangiza abaturage.
Ati: "Twese abanyarwanda turi muri gahunda yo guca ibyuma, inzoga yagiye zica abantu abandi zikabangiriza ubuzima ndetse tunibutsa n'abanywa inzoga zitari kuri urwo rutonde rw'izaciwe ko nabo bajya banywa gake byaba byiza kurushaho bakanazireka kuko inzoga zangiza ubuzima".
"Turavuga n'ibiyobyabwenge bindi birimo urumogi na twa vaping tumeze nk'ikaramu turi kwaduka kandi ibyo byose byangiza ubuzima. Ntawe ukwiye kurebera kuko niba twishimira umutekano dufite tugomba no kurinda uw'imbere mu mubiri."
Inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda zizwi nka "ibyuma" cyangwa izindi zikorwa mu buryo budakurikije amategeko ziri mu ntego zihutirwa z’ubugenzuzi bukomeye bw’inzego z’umutekano n’ubuzima, aho Leta yafunze inganda zirenga 140 zizikora ikanata muri yombi abarenga 80 barimo na bamwe mu bayobozi ba Rwanda FDA kubera ingaruka zikomeye z’ubuzima zirimo kwangiza ubwonko, ubuhumyi, ndetse no guhitana abantu barenze 50.



Harerimana Augustin bakunze kwita "CEPEGL" yavuze uko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge birimo n'ibyuma n'ingaruka zikomeye byamugizeho


Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye abanya-Rubavu kurwanya ibiyobyabwenge birimo inzoga z'ibyuma
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
