Uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall, ni we mukandida rukumbi uhagarariye Afurika mu bakandida batandatu bahatanira gusimbura António Guterres, uzarangiza manda ye ya kabiri ku wa 31 Ukuboza 2026.
Ku wa 23 Nyakanga 2026, abakandida bitabiriye ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Loni i New York, mbere y’itora rya mbere ry’ibanga riteganyijwe ku wa 30 Nyakanga 2026, aho Akanama k’Umutekano ka Loni kazatangira kugenzura ubushobozi bwa buri mukandida.
Mu mateka ya Loni yashinzwe mu 1945, Afurika imaze kugira Abanyamabanga Bakuru babiri gusa. Uwa mbere ni Boutros Boutros-Ghali wayoboye Loni kuva mu 1992 kugeza mu 1996, akurikirwa na Kofi Annan wayoboye uyu muryango kuva mu 1997 kugeza mu 2006, ndetse aza no guhabwa Igihembo cyitiriwe Nobel cy'Amahoro mu 2001 afatanyije na Loni.
Kuva icyo gihe, uyu mwanya wayobowe na Ban Ki-moon ndetse na António Guterres, bituma Afurika imara imyaka 20 idafite uyihagarariye ku buyobozi bukuru bwa Loni.
Macky Sall ahanganye n'abandi bakandida batanu barimo uwahoze ari Perezida wa Chile, Michelle Bachelet; Umwarigushakashatsi mu bya kirimbuzi wo muri Argentine, Rafael Grossi; uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ecuador, María Fernanda Espinosa; umuhanga mu bukungu wo muri Costa Rica, Rebeca Grynspan; n’umudipolomate wo muri Guyana, Carolyn Rodrigues-Birkett.
Nubwo nta tegeko rigena ko uturere tugomba gusimburana kuri uyu mwanya, hari abadipolomate bavuga ko ubu ari igihe cya Amerika y'Epfo n'akarere ka Caraïbes kugira ngo na byo biyobore Loni, ibintu bishobora kongera amahirwe y'abakandida baturukayo.
Icyakora, Afurika ivuga ko ifite impamvu zikomeye zo kongera guhabwa uyu mwanya, kuko ibihugu 54 biyigize ari byo bigize umubare munini w’abanyamuryango ba Loni kandi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu bibazo bireba amahoro, umutekano, imihindagurikire y’ikirere, iterambere ndetse n’ivugururwa ry’uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru mushya wa Loni azatoranywa binyuze mu matora y’ibanga akorwa n’Akanama k’Umutekano, mbere y’uko umukandida umwe yemezwa n’Inteko Rusange ya Loni.
Icyakora, kimwe mu bihugu bitanu bihoraho muri ako kanama birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, u Bwongereza n’u Bufaransa, gishobora kuburizamo umukandida gikoresheje ububasha bwo kumutera veto.
