Afurika y’Epfo yategetse ko umuhungu wa Robert Mugabe yirukanwa ku butaka bwayo! Arazira iki?

Hanze - 30/04/2026 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo yategetse ko umuhungu wa Robert Mugabe yirukanwa ku butaka bwayo! Arazira iki?

Umuhungu wa nyakwigendera Robert Mugabe, witwa Bellarmine Mugabe, yategetswe kuva muri Afurika y’Epfo nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri, ndetse anacibwa ihazabu ya 36,000$.

Urukiko ruherereye i Johannesburg rwafashe iki cyemezo ku wa Gatatu, rutegeka ko Bellarmine Mugabe ahita yoherezwa mu gihugu cye, nyuma yo kwemera ibyaha yakoze muri uku kwezi.

Nk’uko byatangajwe n’urukiko, Bellarmine Mugabe w’imyaka 28 yemeye ko yari ari muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse yemera no gukoresha imbunda y’igikinisho mu buryo bwatumye abantu bayifata nk’imbunda nyayo.

Ibi byatumye acibwa ihazabu ya 36,000$, cyangwa se akazafungwa imyaka ibiri mu gihe yaba atishyuye ayo mafaranga.

Ibi bibaye nyuma y’uko Bellarmine Mugabe yatawe muri yombi ku wa 19 Gashyantare ari kumwe na mubyara we Tobias Matonhodze, nyuma y’uko umukozi wo mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Hyde Park arashwe mu mugongo.

Mu ikubitiro, aba bombi bari bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica, ariko nyuma y’uko ibiganiro byo kugabanya ibihano bitageze ku musaruro, Mugabe yemeye ibyaha bye bijyanye no kuba mu gihugu mu buryo butemewe ndetse no gukoresha imbunda y’igikinisho mu kindi gikorwa cyabaye.

Ku rundi ruhande, Tobias Matonhodze w’imyaka 32 yemeye icyaha cyo gushaka kwica n’ibindi byaha birimo gutunga amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubangamira ubutabera. Yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, akaba azirukanwa ajyanwa muri Zimbabwe nyuma yo kurangiza igihano cye.

Umucamanza Renier Boshoff yavuze ko atazi neza niba Matonhodze yaremeye ibyaha kugira ngo arengere mubyara we, ariko ko urukiko rushingira ku bimenyetso rufite. Yanagaragaje ko ibihano bahawe byorohejwe ugereranyije n’ibisanzwe, bitewe n’uko bemeye ibyaha kandi ari ubwa mbere babikoze.

Se wa Bellarmine Mugabe, Robert Mugabe, ni umwe mu bayobozi bagize amateka akomeye ariko atavugwaho rumwe muri Zimbabwe. Hari abamufata nk’intwari yazanye ubwigenge mu 1980, abandi bakamunenga nk’umunyagitugu.

Yayoboye Zimbabwe imyaka 37 mbere yo gukurwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2017, aza kwitaba Imana mu 2019 azize kanseri. Robert Mugabe yari afite abana bane, barimo babiri yabyaranye n’umugore we wa kabiri Grace Mugabe, ari na bo barimo Bellarmine Mugabe.

Umuhungu wa Robert Mugabe yategetswe kuva muri Afrika y'Epfo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...