Afurika y’Epfo: Urukiko rw’Ikirenga rwemereye abagabo kwitwa izina ry’umugore

Hanze - 11/09/2025 1:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y’Epfo: Urukiko rw’Ikirenga rwemereye abagabo kwitwa izina ry’umugore

Urukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo rwahaye abagabo uburenganzira bwo kwitwa izina ry’umugore, rutesha agaciro itegeko ryabibuzaga.

Ni intsinzi ku miryango ibiri yari yagejeje iki kibazo mu rukiko, aho Urukiko rw’Ikirenga rwasanze iryo tegeko ari iry’ivangura rishingiye ku gitsina.

Henry van der Merwe yari yarimwe uburenganzira bwo kwitwa izina ry’umugore we Jana Jordaan, mu gihe Andreas Nicolas Bornman we atari yemerewe guhuza izina rye akongeraho Donnelly, izina ry’umugore we Jess Donnelly-Bornman, nk’uko byatangajwe na SABC, televiziyo ya Leta.

Inteko Ishinga Amategeko izasabwa guhindura Itegeko rigenga Kwiyandikisha kw’Abavutse n’Abapfuye (Births and Deaths Registration Act) hamwe n’amabwiriza yaryo kugira ngo icyemezo cy’urukiko gishyirwe mu bikorwa.

Imiryango ibiri yari yazanye ikirego yavugaga ko iryo tegeko risigaye inyuma, rishingiye ku buryo bwa gihake, kandi rinyuranyije n’uburenganzira bungana buri mu Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ryashyizweho nyuma y’ivanguramoko.

Inkuru ducyesha BBC ivuga ko ayo mategeko yari yatsinzwe mu rukiko rwisumbuye, High Court, ariko hategerejwe ko Urukiko rw’Ikirenga ruyemeza.

Umuryango w’abanyamategeko, The Free State Society of Advocates, nawo wifatanyije n’abo bashakanye mu kuburanira iki kirego. Wavuze ko kubuza umugabo kwitwa izina ry’umugore we ari ugukomeza imyumvire mibi kandi ikandamiza, kuko byima abagabo amahitamo abagore babo bafite.

Nk’uko urubuga rwa IOL rwabitangaje, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu, Leon Schreiber, ndetse na Minisitiri w’Ubutabera n’Iterambere ry’Itegeko, Mamoloko Kubayi, ntibigeze bashyigikira itegeko ryabuzaga abo bashakanye uburenganzira.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...