Afurika y'Epfo: Urukiko rwahagaritse igikorwa cyo kweguza Perezida Cyril Ramaphosa

Hanze - 27/07/2026 8:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Afurika y'Epfo: Urukiko rwahagaritse igikorwa cyo kweguza Perezida Cyril Ramaphosa

Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yongeye guhabwa amahirwe yo kwisobanura mu nkiko nyuma y'uko Urukiko Rukuru rwa Western Cape rufashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo igikorwa cy'Inteko Ishinga Amategeko cyari kigamije kumukura ku butegetsi, gishingiye ku byaha akekwaho mu rubanza ruzwi nka Phala Phala.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 24 Nyakanga 2026, ntabwo gisobanuye ko Ramaphosa yatsinze urubanza cyangwa ko gahunda yo kumweguza yarangiye burundu. Ahubwo, cyahagaritse gusa iburanisha rya Komite ya Parlamenti ishinzwe gusuzuma niba Perezida yararenze ku Itegeko Nshinga, kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro ku bujurire bwe.

Byose byatangiriye ku bujura bwabereye mu rwuri rwa Phala Phala

Aya makimbirane amaze hafi imyaka ine yatangiye mu mwaka wa 2020, ubwo abantu batazwi binjiraga mu rwuri rw'amatungo rwa Perezida Ramaphosa ruzwi nka Phala Phala Game Farm, bakiba amafaranga agera ku $580,000, bivugwa ko yari ahishe mu bikoresho byo mu nzu birimo sofa. Nyuma y'ubwo bujura, havutse ibibazo byinshi byakuruye impaka mu gihugu hose.

Abatavuga rumwe na Leta n'imiryango iharanira kurwanya ruswa bibajije impamvu Perezida yari abitse amafaranga menshi angana atyo iwe mu rugo aho kuyashyira muri banki, niba ayo mafaranga yari yaramenyeshejwe inzego zibishinzwe ndetse niba nta mitungo ya Leta yakoreshejwe mu gukurikirana abakekwagaho ubwo bujura.

Ramaphosa yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ayo mafaranga yari avuye mu igurishwa ry'imbogo yagurishije ku mucuruzi ukomoka muri Sudani, kandi ko nta tegeko yishe.

Raporo ya mbere yashyize Ramaphosa mu mazi abira

Mu mwaka wa 2022, Inteko Ishinga Amategeko yashyizeho akanama kigenga kugira ngo gasuzume niba hari impamvu zatuma Perezida agezwa imbere ya Komisiyo ishinzwe kumweguza.

Iyo raporo yanzuye ko hari ibimenyetso by'ibanze byashoboraga kugaragaza ko Ramaphosa yaba yararenze ku Itegeko Nshinga cyangwa andi mategeko y'igihugu, isaba ko hakomeza iperereza riganisha ku gikorwa cyo kumweguza.

Icyakora, icyo gihe ishyaka riri ku butegetsi, African National Congress (ANC), ryakoresheje ubwiganze bwaryo mu Nteko, ritora ku bwinshi icyifuzo cyo kudatangiza gahunda yo kweguza Perezida. Icyo cyemezo cyahise gituma icyo kibazo gisa n'ikirangiye, nubwo impaka zakomeje.

Urukiko rw'Ikirenga rwongeye kubyutsa dosiye


Mu mwaka wa 2026, Urukiko rw'Ikirenga rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga (Constitutional Court) rwatesheje agaciro icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko cyo kudakomeza iyo gahunda.

Urwo rukiko rwavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yakoze mu buryo budashyize mu gaciro ubwo yirengagizaga ibyari bikubiye muri raporo y'akanama kigenga, bityo rutegeka ko hashyirwaho Komite ya Section 89 kugira ngo itangire gusuzuma niba Perezida akwiriye kweguzwa.

Ni nyuma y'icyo cyemezo Ramaphosa yahise ajya mu nkiko, asaba ko iyo komite itamiuhata ibibazo mbere y'uko hasuzumwa niba raporo ya mbere yashingiweho yemewe n'amategeko.

Urukiko rwa Western Cape rwahaye Ramaphosa agahenge

Inkuru dukesha ikinyamakuru BBC News ivuga ko, Urukiko Rukuru rwa Western Cape rwemeranyije na Perezida Ramaphosa ko byaba bitaboneye gukomeza iburanisha ry’Inteko ishinga Amategeko mu gihe hakiri impaka ku mategeko yashingiweho.

Rwategetse ko iburanisha rusange rya Komite ya Section 89 rihagarara by'agateganyo, kugeza igihe urubanza rwa Ramaphosa ruzaburanishwa byimbitse, bikaba biteganyijwe muri Nzeri 2026.

Nubwo ibikorwa byo kumva abatangabuhamya byahagaritswe, urukiko rwemereye iyo komite gukomeza imyiteguro n'ibindi bikorwa byo gutunganya dosiye, ku buryo ishobora guhita ikomeza akazi mu gihe urubanza rwa Ramaphosa rwarangira atsinzwe.

Ese Ramaphosa ashobora gukurwa ku butegetsi?

N'ubwo urubanza rwakomeza nyuma ya Nzeri, inzira yo gukuraho Perezida wa Afurika y'Epfo ntabwo yoroshye.

Amategeko ateganya ko Perezida ashobora gukurwaho gusa iyo bibiri bya gatatu (2/3) by'abagize Inteko Ishinga Amategeko babishyigikiye.

N'ubwo ishyaka ANC ritakigira ubwiganze busesuye kuva mu matora yo muri 2024, abasesenguzi bavuga ko gukusanya amajwi angana atyo bikiri ingorabahizi, cyane cyane ko hari amashyaka atarafata umwanzuro uhamye kuri iki kibazo.

Uru rubanza rufite ubuhe busobanuro muri politiki ya Afurika y'Epfo?

Urubanza rwa Phala Phala rwabaye kimwe mu bibazo bikomeye byakurikiranye ubutegetsi bwa Perezida Ramaphosa kuva yajya ku butegetsi.

Ramaphosa yamenyekanye nk'umuyobozi wasezeranyije kurwanya ruswa no gusubiza icyizere abaturage nyuma y'ubutegetsi bwa Jacob Zuma bwavuzwemo ruswa nyinshi. Nyamara, kuba nawe yarisanze mu bibazo bifitanye isano n'amafaranga atazwi inkomoko yayo byatumye bamwe bibaza ku bunyangamugayo bwe.

Icyemezo giheruka cy'Urukiko rwa Western Cape ntikirangije uru rubanza, ahubwo cyahaye Perezida igihe cyo kubanza kwiregura ku mategeko yashingiweho mbere y'uko Inteko Ishinga Amategeko ikomeza gahunda yo gusuzuma niba akwiriye gukurwa ku butegetsi.

Ibyemezo bizafatwa nyuma y'iburanisha riteganyijwe muri Nzeri 2026 ni byo bizagaragaza niba dosiye ya Phala Phala izongera gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa niba Perezida Ramaphosa azashobora gukomeza manda ye adakomeje guhangana n'iki kibazo kimaze imyaka ine giteza impaka muri politiki ya Afurika y'Epfo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...